Ni umunsi wa 305 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 60 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi hirya no hino ku Isi hizihizwa abatagatifu bose.
1959Mbonyumutwa wabaye perezida wa mbere w’ u Rwanda, yakubiswe urushyi n’abasore bari bamutegeye mu nzira bamuziza gushyigikira ivanwaho ry’ingoma ya cyami.
1990Hatangiye intambara yo mu ishyamba mu Rugano mu gihe cy’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.
1964Tanzania yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye. Mbere y’aho, Loni yari isanganywe ibihugu bibiri bitandukanye ari byo Tanganyika na Zanzibar.
2002Muri Maroc, Gereza ya gisivile ya Sidi-Moussa yafashwe n’inkongi y'umuriro, hagwa abagororwa 50.
1999Céline Dion yashyizwe ku rukuta rw’icyubahiro rushyirwaho abanya-Canada babaye abanyabigwi mu ruganda rw’imyidagaduro.
Abavutse
1948Havutse Amani Abeid Karume wabaye perezida wa gatandatu wa Zanzibar.
1960Havutse Tim Cook, Umuyobozi Mukuru wa Apple Inc.
Abapfuye
1996Junius Richard Jayewardene wabaye perezida wa kabiri wa Sri Lanka.
2022Takeoff wamamaye mu itsinda rya Migos muri Amerika no mu Isi muri rusange.