Ni cyemezo Washington ivuga ko kizatangira kubahirizwa tariki ya Mbere Mutarama 2027, kije gikurikira icyo n’ubundi Perezida Trump yafashe 29 Werurwe 2018 ubwo yahagarikaka by’agateganyo inyungu zihariye u Rwanda rwabonaga ku isoko rya Amerika bitewe n’uko icyo gihe rwari ruherutse gufata umwanzuro wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) by’umwihariko imyambaro bityo ruhagarika imyenda n’inkweto za Caguwa bituruka mu bihugu birimo na Amerika.

Mu myaka umunani ishize u Rwanda ntabwo rwigeze rugamburuzwa ku mwanzuro wo kwigira no kwihesha agaciro rwafashe rwanga gukuburirwa imyenda yambawe n’abazungu dore ko rwashyize imbaraga mu guteza imbere inganda zikora imyambaro binyuze mu korohereza abashoramari no kongerera ubushobozi n’ubumenyi abakora muri izo nganda.

Magingo aya nibura buri karere muri 30 tugize igihugu hari agakiriro gakorerwamo imirimo inyuranye harimo guhanga imyenda n’inkweto mu mideli inyuranye hakaba n’ibyanya byihariye byagenewe ubukungu (special economic zones), ni mu gihe mu mwaka wa 2018 ubwo Perezida Trump yahagarikaga inyungu u Rwanda rwabonaga ku isoko rya Amerika binyuze muri AGOA rwari rufite udukiriro dutandatu gusa.

Ni mu gihe kandi umubare w’inganda zikora imyenda ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi aho by’umwihariko izo nganda zikorera muri turiya dukiriro n’ibyanya byihariye by’ubukungu byose byegerejwe abaturage.

By’umwihariko izo nganda zifasha abaturage biganjemo urubyiruko kubona imirimo ihoraho bityo n’igihugu kikabona imisoro dore ko nyinshi muri izi nganda zifite amasoko ahoraho mu bihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde, Leta zunze ubumwe za Abarabu n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Mu 2018 ubwo Amerika yahagarikaga by’agateganyo inyungu zihariye u Rwanda rwabonaga ku isoko rya Amerika binyuze muri gahunda ya AGOA, rwoherezagayo ibicuruzwa bya miliyoni hagati ya 25$-40$ gusa 2% y’ibyo bicuruzwa ni byo byabarwaga muri iyo gahunda.

Ibyo bishimangira ko mu by’ukuri nta gihombo na gito u Rwanda rufite umuntu abihuje na politike n’ingamba rwafashe mu guteza imbere kwikorera imyambaro, kuyicuruza ku isoko ry’imbere mu gihugu, iryo mu karere n’iryo hanze ya Afurika. 

Ku rundi ruhande, imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro w'inganda zirimo n’izitunganya imyambaro urushaho kugenda uzamuka buri mwaka, aho nk’urugero muri Kanama 2026 wazamutseho 6,8% ugereranyije na Kanama 2025.

Ni mu gihe imibare itangwa n’ikigo gikora ibyegeranyo ku buryo ibihugu byitwara mu bucuruzi hagendewe mu bice by’Isi biherereyemo ‘Observatory of Economic Complexity (OEC), igaragaza ko imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukora imyenda aho kuyitumiza hanze yarwo zikomeje gutanga umusaruro.

Nk’urugero icyo kigo kigaragaza ko mu mwaka wa 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga imyambaro ifite agaciro ka miliyoni 21,2$ ya Amerika mu bihugu birimo u Budage bwoherejwemo imyambaro ifite agaciro ka miliyoni 5,23$, u Busuwisi miliyoni 3,79$, na Türkiye miliyoni 3,4$, Espagne miliyoni 2,05$ n’u Bwongereza miliyoni 1,37$.

Mu kurushaho guteza imbere inganda zikora imyambaro, u Rwanda rwatangije umushinga wo kongerera agaciro ipamba rihingwa muri Afurika, rikarushaho gutunganywa ku mugabane aho koherezwa hanze uko bisanzwe bigenda.

Muri uwo mushinga ipamba rizajya ritunganywa rivemo ubudodo, na bwo bukazavamo imyenda izajya ikoreshwa mu nganda zikora imyambaro mu Rwanda. Ibi biteganyijwe kugabanya ku buryo bugaragara icyuho cyo gutumiza imyenda mu mahanga.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko hari umushoramari uteganya gutangiza ibikorwa by’uruganda rutunganya ipamba mu cyanya cyihariye cy’ubukungu cya Bugesera, aho ipamba rizajya rivanwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika rigatunganyirizwa mu Rwanda, rikavamo ubudodo, na bwo bukazavamo imyenda izakoreshwa mu nganda zikora imyambaro mu gihugu.

Ibi byose bishimangira ko ibyo guhagarika u Rwanda muri AGOA nta ngaruka bifite ku Rwanda dore ko imyaka icyenda ishize rwagaragaje inyungu zarwo mu bijyanye n’ubucuruzi zidashingiye gusa kuri Leta zunze ubumwe za Amerika ahubwo zikaba zishingiye ku gukorana n’ibindi bihugu mu bwubahane n’ubwumvikane.