Nyuma yo kutumvikana kuri Gen Muhoozi, hazaterana indi nama yiga ku uzasimbura Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, agiye kongera guhuza abayobozi bakuru b’ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi, mu nama iziga ku uzamusimbura, nyuma y’uko abayobozi baryo bagaragaje kutavuga rumwe ku kuba umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari we wazamusimbura mu 2031.