Iyi poromosiyo igamije guha abakiliya amahirwe yo kwidagadura no kureba porogaramu nyinshi z’ingenzi ku biciro basanzwe baguriraho, izamara amezi abiri kuva tariki ya 15 Ugushyingo 2026 kugeza ku ya 15 Mutarama 2027.
Muri iyi poromosiyo, ugura ifatabuguzi usanganwe ugahabwa iryisumbuyeho, kuko itareba abakiliya bagura ifatabuguzi bajya hasi y’iryo basanzwe bagura.
Icyo gihe uguze ‘bouquet’ ya Super ku bakoresha antene y’igisahane, ahabwa iminsi itanu y’inyongera iyo aguze ukwezi, naho uguze icyumweru ahabwa iminsi ibiri y’inyongera.
Ku bakoresha antene y’udushami, uguze ‘bouquet’ ya Unique ahabwa iminsi itanu y’inyongera ku kwezi, mu gihe uguze icyumweru akongerwaho iminsi ibiri.
Ku bafatabuguzi bashya, ubu dekoderi y’igisahani iri kugura 18.0000 Frw, naho iy’udushami ikagura 16.000 frw.
Mu rwego rwo kongera ibyishimo by’iminsi mikuru, StarTimes yateguye filime nyinshi zidasanzwe za Noheli, harimo n’izasobanuwe mu Kinyarwanda n’abasobanuzi bakunzwe cyane mu Rwanda.
Abo barimo Sikove, Gaheza, Savimbi na Sankara. Izi filime zitambuka kuri Ganza TV, ikaba ari sheni ya 460 ku bakoresha antene y’igisahani na sheni ya 103 ku bakoresha antene y’udushami.
Ku bakunzi b’imikino kandi, StarTimes yabateganyirije imikino ya BK Pro League inyura kuri Magic Sports TV, kuri sheni ya 251 ku bakoresha antene y’igisahani na sheni ya 265 ku bakoresha antene y’udushami.
Byongeye kandi, abakunzi b’umupira w’amaguru bazakurikirana imikino ya Carabao Cup yo mu Bwongereza, shampiyona ya La Liga na Copa del Rey byo muri Espagne, Bundesliga yo mu Budage, Saudi Pro League n’indi mikino myinshi mpuzamahanga.








Ibitekerezo 0