Ni ku nshuro ya kabiri iri shyirahamwe riteye inkunga iki kigo, nyuma y’iyo ryatanze mu Ukwakira 2024, mu bufatanye bumaze gufasha abana barenga 315 kuva mu mirire mibi binyuze mu guhabwa indyo yuzuye, irimo n’ifu ya Shisha Kibondo.

Imibare y’Ikigo Nderabuzima cya Rubungo igaragaza ko mu myaka ibiri ishize, igipimo cy’igwingira mu bana bakurikiranwa n'iki kigo cyagabanutse kiva kuri 27% kigera kuri 16%.

Umubare w’abana bafite imirire mibi ikabije na wo waragabanutse uva kuri 40 ugera kuri 11.

Umuyobozi wa I&M Bank Ladies, Igiraneza Christine, yavuze ko bahisemo kongera gutera inkunga iki kigo nyuma yo kugisura muri Kamena 2026, bagasanga amafaranga bari baratanze mbere yarabyajwe umusaruro.

Mu bikorwa byakozwe harimo kubaka ibiraro by’inkoko n’inkwavu, bigamije gufasha imiryango kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri no kurushaho kwita ku mirire y’abana.

Ati “Ibyo ni byo byaduteye imbaraga zo kongera kubatera inkunga uyu munsi, kubera ko iya mbere yari yagize umusaruro ufatika. U Rwanda ni urwacu, ni igihugu cyacu kitagakwiriye kurwaza bwaki cyangwa kugwingira, kandi nibaza ko byaba ari ishema ku Munyarwanda wese.”

Umuyobozi w’Umuryango w’Ababikira b’Urukundo rwa Yezu na Mariya bakorera mu Rwanda no mu Burundi, Soeur Uwamahoro Collette, wayoboye Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, yashimiye I&M Bank Ladies ku nkunga itanga, avuga ko bashyize imbere kuyibyaza umusaruro urambye.

Ati “Mu nkunga baduhaye, twarebye uburyo ayo mafaranga tuyabyazamo andi, ariko tutagamije kuyabika gusa, ahubwo ari ugufasha abo yagenewe.”

Ibikorwa by’iki kigo byo guhangana n’imirire mibi byatangiye nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ubwo cyashyiragaho ahantu habugenewe ho kwita ku bana bafite imirire mibi. Aho hantu hatashywe ku mugaragaro n’Akarere ka Gasabo muri Kanama 2023.

Muri Gicurasi 2024, iki kigo cyari cyapimye abana 353 bafite ibimenyetso by’igwingira, bituma ubufasha bwo kubitaho no kurwanya imirire mibi burushaho gushyirwamo imbaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Mugisha Emmanuel, yashimiye Ikigo Nderabuzima cya Rubungo na I&M Bank Ladies ku bufatanye bwagize uruhare mu kugabanya imirire mibi mu bana.

Yasabye iri shyirahamwe gukomeza kugira uruhare no mu zindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko abagore.

Ati “Turabakeneye no mu zindi gahunda zitandukanye, zirimo amatsinda yo kugurizanya y’abagore, kuko burya iyo umugore yateye imbere, umuryango wose uba uteye imbere muri rusange.”

Gahunda ya Kabiri ya Leta yo Kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kizagabanuka kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15%.

Amafoto: Rusa Willy Prince