|
25-09-2026 - Saa 10:50 na IGIHE |

Binyuze mu byemezo by’abakemurampaka batanu bazobereye mu iby’ubwanditsi, abanditsi umunani ni bo bageze ku cyiciro cya nyuma mu bihembo bya Radiate Rwanda Literary Excellence Awards 2026, bigamije guteza imbere ubuvanganzo no gushimira abanditsi b’indashyikirwa mu Rwanda no muri Afurika.
Radiate Rwanda Awards igiye kuba ku nshuro ya gatatu ni ibihembo bitegurwa n’ikigo Bridgevision ku bufatanye n’inzego n’imiryango itandukanye yo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Ni ibihembo bigamije kuzirikana uruhare rw’abanditsi mu kubaka umuco wo gusoma no guteza imbere ubuvanganzo.
Radiate Rwanda Literary Excellence Awards igiye kuba kandi kubufatanye n’Ihuriro ry’Abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakorera mu Rwanda ‘American Chamber of Commerce in Rwanda, AmCham Rwanda).
Iki gikorwa gishyigikiwe kandi n’ibigo n’inzego nka BK Foundation, IGIHE, MoYA, UNESCO Rwanda, Rwanda Cultural Heritage Academy, East African University n’abandi.
Akanama nkemurampaka katoranyije aba banditsi kari kagizwe n’abantu batanu bafite uburambe mu bijyanye n’ubwanditsi, uburezi n’izindi nzego zijyanye no guteza imbere ubuvanganzo.
Barimo Umwanditsi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa East African University, Prof. Dr. Calixte Kabera, akaba ari na we uyobora aka kanama, Umwanditsi n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kibogora Polytechnic, Prof. Dr. Viateur Ndikumana.
Harimo kandi Umuyobozi wa American Spaces muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Thais Ruboneka, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri UNESCO-Rwanda, Jerome Kajuga, n’Umuyobozi Mukuru wa UMUHUZA, Mathilde Kayitesi uzwiho gutezabimbere imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.
Ibyiciro byahataniwe birimo igihembo cy’umunyabigwi w’ibihe byose (Lifetime Achievement Award) cyatanzwe hashingiwe ku mwanzuro wa Bridgevision kubera ibikorwa by’indashyikirwa by’umwanditsi wagihawe, uwo akaba ari Mr. Boubacar Boris Diop wo muri Senegal.
Mu cyiciro cy’umwanditsi w’Umunyarwanda w’indashyikirwa ukiri muto (Outstanding Young Rwandan Writer), abageze mu cyiciro cya nyuma ni Fred Mfuranzima wanditse igitabo “Ribrika: A Move Afrika Xperience” na Patrick Nzabonimpa wanditse “A Thread of Silent Echoes.”
Mu cyiciro cy’umwanditsi w’indashyikirwa w’Umunyarwandakazi (Outstanding Female Rwandan Writer), igihembo gihataniwe na Tete Loeper wanditse igitabo “Shut Up and Hide: Memoir of a Genocide Survivor” na Dimitri Sissi Mukanyirigira wanditse igitabo “Do Not Accept to Die.”
Mu cyiciro cy’umwanditsi w’umugabo w’indashyikirwa w’Umunyarwanda (Outstanding Male Rwandan Writer), abatoranyijwe ni Jean de Dieu Nsanzabera wanditse “Umuco mu Buvanganzo” na Valens Kabarari wanditse “Les Muzungus ne craignent rien.”
Mu cyiciro cy’Umwanditsi mwiza w’Umunyafurika (Outstanding African Writer), abageze ku cyiciro cya nyuma ni Toni Kan wanditse igitabo “Riding the Storm” na Donica Merhazion wanditse “Born at the End of the World.”
Umuyobozi Mukuru wa Bridgevision, Joe E. Sully, yavuze ko akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu bafite ubushobozi buhambaye bwo gusuzuma ibitabo byatoranyijwe.
Ati “Akanama nkemurampaka kacu kagizwe n’inzobere zihagarariye ibigo bitanu byubashywe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga ndetse twizera ko bakoze umurimo ukomeye wo gutoranya ibitabo bigira uruhare mu kwigisha, kumenyesha, gutanga amasomo ndetse no guhumuriza abasomyi b’Abanyarwanda n’Abafurika bari mu bice bitandukanye by’umugabane.”
Joe E. Sully yavuze ko ntako bisa kubona izi nzobere ari zo zasuzumye ibitabo byatoranyijwe, arakomeza ati “Turi kubahiriza intego yacu yo guhindura Kigali igicumbi cy’ubuvanganzo muri Afurika.”
Uretse Boubocar Boris Diop wahawe igihembo cy’ibihe byose abandi bane bahize abandi bazatangazwa mu birori bya Radiate Rwanda Awards bizaba ku wa 6 Ugushyingo 2026, bikazabera mu Mujyi wa Kigali.
