Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, ni kimwe mu bikorwa Chorale de Kigali imaze imyaka myinshi itegura mu rwego rwo gufasha abakunzi bayo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.
Ni ku nshuro ya 14 Chorale de Kigali igiye gutegura iki gitaramo, cyatangiye mu 2013, kikagenda kirushaho gukundwa n'abakunzi b'umuziki wa kera wanditswe kandi ukaririmbwa hakurikijwe amahame yawo, uzwi nka “musique classique”.
Ubufatanye bwa SKOL na Chorale de Kigali muri uyu mwaka buje bwiyongera ku bikorwa bitandukanye bigamije gufasha iyi korali gutegura igitaramo cyihariye, kizahuza abakunzi b'umuziki mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze ibayeho.
Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966, yagize uruhare mu guteza imbere umuziki w'amajwi mu Rwanda, by'umwihariko binyuze mu bitaramo byitabirwa n'abakunzi b'indirimbo za Noheli n'umuziki wa classique.
Mu bitaramo byayo, iyi korali ikunze kuririmba indirimbo zahimbwe n'abahanga mu muziki bazwi ku Isi, barimo Georg Friedrich Händel, Ludwig van Beethoven, Wolfgang Amadeus Mozart na Antonio Vivaldi, hamwe n'izindi ndirimbo zitandukanye.
Igitaramo cya “Christmas Carols Concert 2026” kizagira umwihariko wo guha abakunzi ba Chorale de Kigali umwanya wo kumva zimwe mu ndirimbo bahisemo ubwabo.
Mu myiteguro y'iki gitaramo, abakunzi b'iyi korali bahawe amahirwe yo kugaragaza indirimbo bifuza ko zazaririmbwa, kugira ngo gahunda y'igitaramo irusheho guhuza n'ibyifuzo byabo.
Undi mwihariko ni uko iki gitaramo kizaba kirimo indirimbo nyinshi z'Ikinyarwanda kurusha uko byagenze mu bitaramo byabanje, mu rwego rwo guha agaciro ibyifuzo by'abakunzi b'iyi korali.
Iki gitaramo kandi kizaba ari icya mbere cya Christmas Carols Concert kibaye Chorale de Kigali iyobowe n'umugore, kuva yashingwa mu 1966.
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Rugwizangoga Umwali Mireille, yavuze ko yishimira kuba iyi korali igeze ku myaka 60 ikomeje gukora ibikorwa bifasha abantu kwishima no kugira icyizere.
Yagaragaje ko nubwo Chorale de Kigali yagiye inyura mu bihe bitandukanye bitayoroheye, yabashije gukomeza ibikorwa byayo, ikaba igifite umwanya wihariye mu guteza imbere umuziki no gutanga ubutumwa bwiza mu muryango nyarwanda.
Yashimangiye ko ibitaramo nka Christmas Carols Concert bifasha abantu kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli bafite ibyishimo, bikanahumuriza abari mu bihe bigoye.
Panaché yiyongereye ku bafatanyabikorwa ba Chorale de Kigali
Mu myaka 13 ishize Chorale de Kigali itegura Christmas Carols Concert, yagiye igira abafatanyabikorwa batandukanye bayifasha gutegura ibi bitaramo bisaba ubushobozi buhambaye.
Muri uyu mwaka, SKOL, ibinyujije mu kinyobwa cya Panaché, yiyongereye ku bafatanyabikorwa b'iyi korali, mu rwego rwo gushyigikira igitaramo kizizihirizwamo imyaka 60 imaze ishinzwe.
Chorale de Kigali igaragaza ko ubufatanye n'ibigo bitandukanye ari ingenzi mu gutuma ikomeza gutegura ibitaramo bifite ireme, byitabirwa n'abakunzi b'umuziki baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu.
Mu bandi bafatanyabikorwa b'iki gitaramo harimo Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, kimaze imyaka igera ku 10 gikorana na Chorale de Kigali.
MTN Rwanda na yo yiyongereye ku bafatanyabikorwa b'iyi korali, binyuze muri serivisi ya Caller Tune, ifasha abafatabuguzi bayo gukoresha indirimbo za Chorale de Kigali nk'umuziki wumvwa n'ababahamagaye.
Abifuza gukoresha iyi serivisi bashobora gukanda *193*118#, bagahitamo indirimbo bifuza.
Harimo kandi Sanlam Allianz, isanzwe itera inkunga ibitaramo bya Christmas Carols Concert, ndetse na RNIT Iterambere Fund, imaze igihe ikorana na Chorale de Kigali.
Abifuza gushyigikira iyi korali binyuze muri RNIT Iterambere Fund bashobora gukanda *589*1*3#, bagakoresha konti ya Chorale de Kigali ifite nimero RIF00358981.
Amatike y'igitaramo yashyizwe ku isoko
Igitaramo cya Christmas Carols Concert 2026 kizabera muri Camp Kigali, ahamaze kubera ibitaramo icyenda muri 13 Chorale de Kigali imaze gutegura muri uru rwego.
Abategura iki gitaramo bavuga ko bahisemo kongera kugikorera muri Camp Kigali kubera amateka iki kibanza gifitanye n'ibitaramo by'iyi korali.
Kubera ko imyanya y'abazitabira iki gitaramo ari mike, amatike yashyizwe ku isoko hakiri kare kugira ngo abakunzi bacyo babashe kuyagura mbere y'uko ashira.
Amatike ari mu byiciro bine, aho itike ya VVIP igura ibihumbi 50 Frw, VIP ikagura ibihumbi 35 Frw, Premium ikagura ibihumbi 25 Frw, naho Regular ikagura ibihumbi 10 Frw.
Abifuza kwitabira iki gitaramo bashobora kugura amatike bakanda *669*19# kuri telefoni zabo cyangwa bakanyura ku rubuga rwa choraledekigali.sinc.events.
Chorale de Kigali yizeye ko iki gitaramo izafatanyamo na Panaché kizaba umwanya wo gusangira ibyishimo n'abakunzi bayo, kuzirikana urugendo rw'imyaka 60 imaze no kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani mu muziki w'amajwi.
Biteganyijwe ko abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n'indirimbo zatoranyijwe mu buryo bwihariye, zirimo iza Noheli, iz'Ikinyarwanda n'izindi zakunzwe mu bitaramo bya Chorale de Kigali byabanje.













Ibitekerezo 0