Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri ya Siporo, kugaragaza uburyo bwo gukemura ibibazo bigaragara mu gucunga no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bya siporo biri hirya no hino mu gihugu.
Imirimo yo gushyira ubwatsi bw’ubukorano "tapis synthétique" muri Stade Mukebera mu Karere ka Rutsiro, yari yaradindijwe n’ibura ry’ibikoresho nkenerwa, iri kugana ku musozo.
Ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2026 Perezida Kagame yitabiriye umukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabereye i Parc de Princes mu Bufaransa, warangiye Paris Saint Germain itsinze Bayern Munich ibitego 5-4.
Abanyeshuri 5871 mu turere twose tw’u Rwanda basoje ingando z’imikino zaherekejwe no guhabwa amasomo y’uburere mboneragihugu y’iminsi itanu, hagamijwe kuzamura impano zabo mu mikino.
{Nyuma yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakamushyingura hafi y’urugo hamwe n’abandi barindwi, nyina wa Mwiseneza Djamali ukina muri Rayon Sports, kuwa Gatandatu yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza.} Aherekejwe na bagenzi be bakinana muri Rayon Sports, inshuti n’abaturanyi, kuwa Kane nibwo umubyeyi wa Djamali yakuwe mu cyobo yari yashyizwemo […]
Ikiganiro EXPAT View kivuga ku ngingo zitandukanye cyane cyane uko abanyamahanga biyumva iyo bari mu rwanda, ndetse n'uko babona ubuzima bwo mu Rwanda, kuri iyi nshuro cyaganiriye n'abazobereye mu gukoresha imyitozo ngororangingo bo muri Cali Fitness bagenda basobanura uko ubuzima bwiza bushingiye ku myitozo ngororangingo ari ingenzi.