Niyigena yize ibijyanye no gutunganya ibiribwa mu Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi Bubungabunga Ubutaka, RICA.
Yatangiye uru rugendo mu Ukuboza 2023 ubwo yakoraga umutobe w’imyembe wo kunywa mu rugo. Abaturanyi barawusogongeye barawukunda, batangira kumusaba ko yabakorera undi bakamwishyura, atangira gukora imitobe gutyo.
Mu 2024, yari yatangiye kugemurira amaduka mato yo mu Mujyi wa Rubavu, aho yari agikorera mu gikoni cy’iwabo akoresheje ‘blender’ yo mu rugo.
Yatangiye akora imitobe y’imyembe n’ibinyomoro, nyuma yongeraho amatunda na tangawizi.
Agitangira ubu bucuruzi, yakoraga imirimo hafi ya yose wenyine, kuva ku gushaka imbuto, kuzitunganya, kugeza ku kugurisha. Nyuma yahaye akazi abagore babiri, abakozi bakomeza kwiyongera uko ubucuruzi bwagukaga.
Icyo gihe amakuru yose y’ubucuruzi bwe amenshi yayabikaga mu mutwe, andi akaba ari mu bitabo cyangwa muri Excel.
Ati “Byose byari mu mutwe wanjye. Imicungire, umusaruro, kugurisha no kwamamaza, byose.”
Niyigena agaragaza ko icyo gihe ubucuruzi bwe bwari bukigenda biguru ntege kugeza igihe amenyeye ko ikibazo kiri mu macupa akoresha adatandukanye n’ay’ibindi bicuruzwa, byatumaga abakiliya be batamenya neza ibicuruzwa bye.
Yiyemeje kuyahindura, byatumye atangira no gucururiza muri Simba Supermarket.
Niyigena agaragaza ko yamaze igihe atekereza ko umutobe w’amatunda ari wo wari inkingi y’ubucuruzi bwe kuko wagurishwaga cyane, by’umwihariko muri Simba Supermarket.
Avuga ko ibyo byaje guhinduka ubwo yajyaga muri gahunda ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igamije gufasha ubucuruzi kuyoboka ikoranabuhanga mu bikorwa byabwo, RED (Rwanda Economy Digitalisation), kuko ari bwo yamenye ko ahubwo umutobe ukoze muri tangawizi ari wo wagurishwaga cyane mu bucuruzi bwe.
Ati “Iyo ntaza kuba nandika amakuru y’ubucuruzi bwanjye, nari gukomeza kwibeshya nkavuga ko amatunda ari yo agurishwa cyane.”
Binyuze muri iyi gahunda, Niyigena yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Odoo, rifasha mu gucunga amakuru y’abatanga ibikoresho, ububiko, umusaruro, ibicuruzwa n’ibaruramari.
Ubu buryo bwafashije Whiz Upp no gukurikirana buri cyiciro cy’umusaruro hifashishijwe nimero zihariye, ku buryo iyo habonetse ikibazo cy’ubuziranenge, bishoboka kumenya igihe igicuruzwa cyakorewe n’aho cyagurishijwe.
Ati “Ku matunda inyungu yari nto, mu gihe kuri tangawizi inyungu yari nyinshi, igurishwa cyane, abantu barayikunze ariko ntabizi.”
Ibyo byatumye atangira kongera umusaruro wa tangawizi no gushaka uko yakwinjiza imitobe yayo muri Simba Supermarket, ari na ko agerageza ‘Green Mojito’.
Niyigena avuga ko uyu munsi atakigendera gusa k'uko abyumva, ahubwo afata ibyemezo ashingiye ku mibare.
Ku rubyiruko n’abagore bashaka kwinjira mu bucuruzi, abagira inama yo gutinyuka no kwizera ibyo bakora.
Ati “Nizeye inzozi zanjye, nkomeza gukora. Iyo ntagerageza gusunika ibintu ngo bibe, nashoboraga kuba nkiri aho ntegereje.”
Ubu Whiz Upp ni ikigo gitanga icyizere kuko ubu gifite ibicuruzwa umunani ku isoko, abakozi 15 bahoraho, ndetse n’urwengero rwe.
Iki kigo kandi cyavuye i Rubavu cyimurira ibikorwa byacyo mu Karere ka Kamonyi kugira ngo cyegere abatanga ibikoresho by’ibanze n’abakiliya.











Ibitekerezo 0