Kayonza: Ibitaro n’ibigo nderabuzima byatewemo ibiti by’imbuto 4.000 mu kurwanya imirire mibi no kubungabunga ibidukikije
Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwifatanyije n’Akarere ka Kayonza mu gutera ibiti by’imbuto mu bitaro n’ibigo nderabuzima byose byo muri aka Karere, hagamijwe gufasha abaganga n’abagana serivisi z’ubuvuzi kubona imbuto zifite intungamubiri, zizafasha mu kurwanya imirire mibi no kubungabunga ibidukikije.