Iri shami rishya rije ryiyongera ku yandi Simba Supermarket ifite mu Rwanda, mu korohereza abakiliya kubona ibicuruzwa bakeneye mu buzima bwa buri munsi, bitabasabye gukora ingendo ndende.

Gufungura ishami ry'i Kabuga biri muri gahunda y'iki kigo yiswe Neighbourhood Supermarket Strategy, igamije kugeza serivisi zo guhaha hafi y'abaturage, binyuze mu gushinga amaduka mu duce batuyemo.

Simba Supermarket igaragaza ko iyi gahunda itagamije gusa kongera umubare w'amashami yayo, ahubwo inibanda ku kumenya ibyo abakiliya bakeneye no kubibagezaho mu buryo buboroheye.

Ishami ry'i Kabuga rizajya ricuruza ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, birimo ibikorerwa mu Rwanda n'ibitumizwa mu mahanga.

Iki kigo kivuga ko gishyira imbere guha abakiliya amahitamo menshi y'ibicuruzwa bifite ubuziranenge, ku biciro biboneye, binyuze mu bufatanye n'ababigemura no kunoza imikorere y'amaduka yacyo.

Mu bafatanyabikorwa bagize uruhare mu iterambere rya Simba Supermarket harimo I&M Bank Rwanda, banki yakomeje gushyigikira ibikorwa by’iki kigo mu kwagura ubucuruzi no kunoza serivisi zihabwa abakiliya.

Simba Supermarket igaragaza ko ifungurwa ry'iri shami ari indi ntambwe mu mugambi wayo wo gukomeza kwagura ibikorwa mu Rwanda, mu gihe urwego rw'ubucuruzi rukomeje gutera imbere.

Ishami rishya ryitezweho korohereza cyane cyane abaturage b’i Kabuga, Rusororo, Masaka no mu duce bihana imbibi, kubona ibicuruzwa bakeneye hafi yabo.

Simba Supermarket ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu kwagura amashami yayo, hagamijwe kugeza serivisi zo guhaha ku baturage benshi no kurushaho kunoza uburyo abakiliya bahahamo.