Sosiyete nyarwanda Inhills Technology Ltd, ku bufatanye na GTBank, yazanye ikoranabuhanga ryitwa INJONGE PAY, rifasha abacuruzi kwakira ubwishyu bw’abakiriya, kubukurikirana no kubuhuza na fagitire za EBM, hagamijwe koroshya imicungire y’amafaranga yinjira mu bucuruzi.
Mu Rwanda, kwishyura ibicuruzwa na serivisi hakoreshejwe telefoni igendanwa, binyuze kuri kode y’umucuruzi (Merchant Code), ni uburyo bumaze kumenyerwa n’abantu benshi.
Icyakora, hari igihe abacuruzi bakira ubwishyu bw’abakiriya binyuze mu buryo butandukanye, bigatuma bagorwa no kugenzura niba amafaranga yinjiye ahuye na fagitire zatanzwe muri EBM.
Ni muri urwo rwego Inhills Technology Ltd yatekereje ku gisubizo cy’ikoranabuhanga rya INJONGE PAY, kigamije guhuza amakuru y’ubwishyu n’aya fagitire, ndetse no gufasha abacuruzi gucunga konti nyinshi z’ikoranabuhanga zibikwamo amafaranga, zizwi nka Wallets.
Umuyobozi wa Inhills Technology Ltd, Maurice Bagaragaza, yavuze ko iri koranabuhanga ryatekerejweho nyuma yo kubona imbogamizi abacuruzi bahura na zo mu guhuza ubwishyu bw’abakiriya na fagitire za EBM.
Yagize ati: “Twibajije impamvu umucuruzi yakora fagitire muri EBM, hanyuma umukiriya yajya kwishyura agakoresha indi sisitemu idafite aho ihuriye na EBM. Ibyo bituma umucuruzi yongera gukora akazi ko kugenzura no guhuza ubwishyu na fagitire mu buryo bwa manual. Twashatse kuzana igisubizo gituma ubwishyu bw’abakiriya buhuzwa na fagitire za EBM hifashishijwe ikoranabuhanga (Automatic Payment Reconciliation).”
INJONGE PAY ikorana na GTBank, ikaba igamije gufasha abacuruzi kwakira no gucunga ubwishyu butandukanye bifashishije sisitemu imwe, aho gukoresha uburyo bwinshi kugira ngo bamenye amafaranga yinjiye mu bucuruzi bwabo.
Itandukaniro hagati ya Merchant Code na Wallet
INJONGE PAY ikoresha uburyo bubiri bwuzuzanya, ari bwo Merchant Code na Wallet, buri bumwe bukagira uruhare rwihariye mu kwakira no gucunga ubwishyu.
Merchant Code ni kode umukiriya akoresha mu kwishyura ibicuruzwa cyangwa serivisi, mu gihe Wallet ari konti y’ikoranabuhanga umucuruzi yakiriraho amafaranga, akayakurikirana, akamenya ayo afite ndetse akanashobora kuyohereza kuri konti za banki cyangwa kuri nimero za Mobile Money zemejwe.
Buri Wallet ishobora kugira Merchant Code yayo, bigafasha umucuruzi gutandukanya amafaranga yakiriye bitewe n’ibikorwa bye.
Umucuruzi ashobora kugira Wallet nyinshi, ariko zose akazicungira muri konti imwe, bigatuma abasha gukurikirana neza amafaranga yinjira mu bucuruzi bwe.
Buri mucuruzi ahuzwa na konti ye y’ubucuruzi hakoreshejwe nimero imuranga mu rwego rw’imisoro (TIN), ku buryo amakuru y’ubwishyu bwose yakiriye aboneka muri sisitemu imwe.
Ubu buryo bushobora no gufasha ibigo bifite amashami menshi, aho nyir’ikigo ashobora gukurikirana amafaranga yinjira muri buri shami akoresheje urubuga rumwe.
Uburyo bwo gukurikirana no kwemeza ubwishyu bw’abakiriya
Mu bindi biranga INJONGE PAY harimo uburyo bwitwa Claim Payment, bufasha abakozi b’ubucuruzi gukurikirana no kwemeza ubwishyu bw’abakiriya bakiriye.
Abakozi babifitiye uburenganzira bashobora kubona amakuru y’ubwishyu buri gukorwa bifashishije telefoni, tablet cyangwa mudasobwa.
Iyo umukiriya amaze kwishyura, umukozi ashobora kwemeza ubwo bwishyu muri sisitemu, bigatuma buhuzwa n’amakuru ye.
Iyo umukozi amaze kwemeza ubwishyu, undi mukozi ntashobora kongera kubwemeza. Buri mukozi ashobora kandi gukurikirana ubwishyu yemeje mu masaha y’akazi ke.
Ubu buryo bufasha nyir’ubucuruzi kumenya amafaranga yakiriwe n’abakozi batandukanye, bukagabanya ibyago byo kwemeza ubwishyu inshuro zirenze imwe, ndetse bukoroshya igenzura ry’amafaranga yinjira buri munsi.
Guhuza ubwishyu bw’abakiriya na fagitire za EBM
Kimwe mu bintu by’ingenzi biranga INJONGE PAY ni ubushobozi bwo guhuza ubwishyu bw’umukiriya na fagitire ya EBM, bigafasha umucuruzi kumenya icyo amafaranga yakiriye yishyuriwe.
Iyo umukiriya amaze kwishyura, amakuru y’ubwishyu bwe agaragara muri sisitemu, arimo amazina cyangwa nimero ya telefoni yakoresheje, amafaranga yohereje, uburyo yishyuye n’umwirondoro w’ubwishyu (Transaction ID).
Umucuruzi agenzura niba ayo makuru ahuye n’ubwishyu yari ategereje, maze sisitemu igahuza ubwo bwishyu na fagitire yabwo.
Iyo ubwishyu bumaze guhuzwa na fagitire, muri INJONGE EBM hagaragara ko fagitire yishyuwe, mu gihe muri INJONGE PAY hagaragara nimero ya fagitire ijyanye n’amafaranga yakiriwe.
Ibi bifasha umucuruzi kutamenya gusa ko amafaranga yinjiye, ahubwo akanamenya fagitire ajyanye na yo, bikagabanya akazi ko kongera kugenzura no guhuza ayo makuru.
Abakiriya bashobora koherezwa fagitire za EBM kuri SMS
INJONGE PAY ifite kandi uburyo bwo koherereza abakiriya fagitire za EBM binyuze mu butumwa bugufi (SMS), ku bwishyu bwakorewe muri iyi sisitemu kandi bwahujwe na fagitire zabwo.
Ubu buryo bushobora gufasha abacuruzi kugabanya amafaranga bakoreshaga mu gucapa fagitire ku mpapuro, kuko umukiriya ashobora kuyakira kuri telefoni ye.
Uretse korohereza abakiriya kubona fagitire, ubu buryo bushobora no kugira uruhare mu kugabanya ikoreshwa ry’impapuro, bityo bugafasha mu kubungabunga ibidukikije.
Uburyo bwo kohereza amafaranga ari muri Wallet
INJONGE PAY ifite uburyo bwitwa Cash-out, butuma amafaranga ari muri Wallet ashobora koherezwa kuri konti za banki cyangwa kuri nimero za MTN na Airtel zabanje kwemezwa.
Ubu buryo bufasha umucuruzi kwimura amafaranga yakiriye no kuyacunga akoresheje sisitemu imwe, bitabaye ngombwa ko ahora yifashisha uburyo butandukanye kugira ngo amenye amafaranga afite n’aho agomba kuyohereza.
Abacuruzi bashobora kugabanyirizwa amafaranga acibwa ku bwishyu
Uretse koroshya imicungire y’ubwishyu, INJONGE PAY inagaragaza amahirwe yo kugabanya amafaranga acibwa ku bikorwa byo kwishyura, cyane cyane ku bacuruzi bakoresha iyi sisitemu ku bufatanye na GTBank.
Amakuru yatangajwe na INJONGE PAY agaragaza ko ubwishyu bwa MoMo Pay busanzwe bushobora gukatwa 0,50%, mu gihe umucuruzi wujuje ibisabwa kandi wemewe na GTBank ashobora gukoresha igipimo cyihariye cya 0,25%, bingana no kugabanyirizwa 50% by’amafaranga yacibwaga.
Urugero, ku bwishyu bwa 100.000 Frw, umucuruzi ukoresha igipimo cya 0,50% acibwa 500 Frw, mu gihe ukoresha icya 0,25% acibwa 250 Frw, bityo akazigama 250 Frw.
Icyakora, igipimo cya 0,25% ntigihita gihabwa buri mucuruzi ukoresha INJONGE PAY, kuko gishingira ku bisabwa n’ubwumvikane bwemezwa na GTBank.
Abacuruzi bifuza gukoresha INJONGE PAY bashobora gusura urubuga rwayo cyangwa bakandikira Inhills Technology Ltd kuri [email protected], kugira ngo bahabwe ibisobanuro birambuye ku mikorere y’iri koranabuhanga.
INJONGE PAY ishobora gukoreshwa n’abacuruzi badafite INJONGE EBM. Kuyikoresha kandi ntibisaba byanze bikunze ko umucuruzi afungura konti nshya muri GTBank.
Binyuze muri iri koranabuhanga, Inhills Technology Ltd igamije guha abacuruzi uburyo bubafasha kwakira ubwishyu bw’abakiriya, kubukurikirana, kubwemeza no gucunga Wallet nyinshi, ndetse no guhuza ayo makuru na fagitire za EBM, hagamijwe kunoza imicungire y’ubucuruzi bwa buri munsi.







Ibitekerezo 0