Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, cyitabirwa na Perezida w'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, André Gitembagara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Niyitanga Jean Damascène, Abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima n’abandi.
Perezida w'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, André Gitembagara, yavuze ko abaforomo n’ababyaza bafite inshingano zo gusigasira ubuzima bw’Abanyarwanda, kimwe muri byo ari uguharanira kugira ahantu hasa neza, hari ibiti bifasha mu gukurura imvura, bitanga igicucu cyo kwicaramo ariko kandi bigatanga n’ibyo kurya bifite intungamubiri.
Yagize ati “Ni yo mpamvu iyo duteye ibiti mu bitaro no mu bigo nderabuzima twibanda ku biti biribwa. Twizera ko umurwayi uzaca aha ngaha yabona avoka, umwembe, icunga kimwe n’umuforomo, umubyaza cyangwa se n’umukozi wo kwa muganga.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo gutera ibiti bagiye guha amahugurwa abaforomo n’ababyaza ndetse n’abakozi bakora muri ibi bitaro n’ibigo nderabuzima kugira ngo ibi biti babyiteho, ntibizangirike bikiri bito ahubwo bizakure neza bitange umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwinkwavu, DR. Mwiseneza Phoebe, yavuze ko hari ibitaro bitekera abarwayi bityo rero bizabafasha gukomeza kubonera abarwayi indyo yuzuye, agira ati “Iyo uvuye umurwayi, rimwe na rimwe ntacyo kurya afite kugira ngo cya kinini cyangwa umuti yanyweye bibashe gukora neza, iyo ashonje ntabwo byakora neza nk’uko bikwiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo, Niyitanga Jean Damascène, yashimiye RNMU ku bwo guhitamo aka Karere, asaba abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo nderabuzima byatewemo ibi biti kubibungabunga kuko bizajya bibafasha kunganira abarwayi ndetse no kurwanya imirire mibi.
Ibiti ibihumbi bine byatewe muri Kayonza birimo avoka, amacunga, indimu, ipapayi n’imyembe, aho byatewe mu bitaro bibiri n’ibigo nderabuzima 15 biri mu karere hose.
RMNU ivuga ko gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu bitaro n’ibigo nderabuzima imaze imyaka ibiri itangiye gushyirwa mu bikorwa. Kugeza ubu, Uturere twa Gicumbi na Nyagatare twamaze kugerwamo n’iki gikorwa. Uru Rugaga rugaragaza ko iyi gahunda izakomereza mu tundi turere tw’igihugu, aho buri mwaka biteganyijwe ko hazajya haterwa ibiti by’imbuto biri hagati ya 4.000 na 5.000 mu karere kamwe kazajya kaba katoranyijwe.


















Ibitekerezo 0