Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, bafatanyije na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Busingye Johnston, bitabiriye ubukangurambaga bwa ‘Sober Gen’, bashyigikira ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma no kwimakaza ubuzima buzira umuze.
Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Victoria muri Australia (RCA Victoria), watangije gahunda yo kwigisha abana bato Ikinyarwanda, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kugirana isano n’u Rwanda, ururimi, umuco n’indangagaciro by’igihugu bakomokamo.
Abanyarwanda batuye mu majyaruguru y’u Bubiligi bizihije Umunsi w’Umuganura wabanjirijwe n'igikorwa cyo gukora Umuganda mu bice bitandukanye by’iki gice cy’iki gihugu cy’i Burayi.
Abanyarwanda batuye muri Guinea bizihije umunsi mukuru w’Umuganura, bibutswa ko n’ubwo bari kure y’u Rwanda bakwiye guhora bazirikana indangagaciro z’igihugu cyabo.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibirori byo kwizihiza Umunsi w’ Umuganura, bibimburira ibizakomeza kubera mu miryango itandukanye y’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanyarwanda basabwa gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryarwo.
Umuhanzi Ngaboyisonga Emile agiye gutangiza imurikabikorwa ry’ubugeni ryiswe ‘Rwanda: The Land of a Thousand Hills, Home to a Thousand Stories’, rigamije kugaragaza umuco n’umurage by’u Rwanda mu buryo bugezweho, igikorwa kizamara ukwezi kibera mu Budage.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Rwamucyo Ernest yasuye Abanyarwanda batuye mu Karere ka Nyeri muri Kenya aho yitabiriye umukino wa ¼ w’irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe y’Abanyarwanda batuye mu bice bya Kenya, rizwi nka ‘Rwanda Community in Kenya Imena Cup’.
Abanyarwanda baba muri Indonesia yizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, hagaragazwa uburyo umuco na wo ushobora kuba ikiraro gishimangira umubano hagati y’ibihugu.
Abanyarwanda batuye muri Turikiya, bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, abitabiriye berekwa ko intego y’urugamba rwo kwibohora atari ukugera ku ntsinzi gusa, ahubwo ko ari no kubungabunga ibyagezweho no gukomeza kubyubakiraho.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye, bakorera ndetse n’abiga mu bice bitandukanye by’u Bwongereza biyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, binyuze mu gukoresha ubumenyi, ubunararibonye n’imbaraga zabo.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Mali, bahuriye mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi mukuru wo Kwibohora, bishimira urugendo rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 32 ishize rubohowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry bizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, hashimirwa uruhare rw’Inkotanyi zahaye u Rwanda icyerekezo gishya na bo biyemeza gukomeza gufatanya n’igihugu mu iterambere.
Ishuri-Umuco ryo mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi ryahurije hamwe abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abakorerabushake ndetse n’abagize umuryango nyarwanda mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri byabereye muri Institut Saint-Laurent.
Abanyarwanda baba muri Maroc bizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, basabwa gukomeza gusigazira ibyo u Rwanda rwagezeho no gukomeza kugira uruhare kugira ngo rugere ku iteramberwe rwifuza.
Abanyarwanda baba muri Nigeria, abayobozi mu nzego za leta ya Nigeria, abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
Abanyarwanda baba muri Pologne bizihije Umunsi Mukuru wo Kwibohora, hashimimwa imyaka 61 yaranze ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yizihije ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, mu birori byagaragajwemo urugendo rw’u Rwanda rw’ubudaheranwa, kwiyubaka, ndetse no gukomeza kwagura ubufatanye mpuzamahanga.
Mu ibanga rikomeye cyane, umuhanzi Will Smith yiyunze n’umugore we, Jada Pinkett Smith, mu myaka ibiri ishize.
Abanyarwanda baba muri Canada bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, mu birori byabereye mu Mujyi wa Ottawa ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Abanyarwanda baba mu Buholandi n’inshuti zabo bizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, hazirikanwa umurava w’ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nyuma yaho ababohoye Igihugu bakagira n’uruhare rutaziguye rwo kongera kucyubaka.