Ibitaro by’Akarere bya Kirinda n’ibya Kibuye i Karongi biri mu ihurizo rikomeye ry’aho bizakura amafaranga miliyoni 338 Frw yo kwishyura imiti byafashe ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (RMS), nyuma y’uko abarwayi bayihawe batigeze bishyura ibi bitaro.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 1,2 muri Koreya y’Epfo bwagaragaje ko kunywa inzoga bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kurwara rubagimpande yo mu bwoko bwa “osteoarthritis”, kandi ibyo byago bikarushaho kwiyongera uko umuntu anywa nyinshi.
Indwara z’umutima n’izindi zitandura zikunze gufatwa nk’izibasira abanyamujyi n’abifite gusa. Icyakora, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko n’abatuye mu byaro bazirwara, ndetse bamwe bakazimarana igihe batabizi.
Kumva umuntu akubwira ko atekereza kwiyahura bishobora kugutera ubwoba, ukabura icyo umusubiza cyangwa uko wamufasha. Abahanga mu buzima bwo mu mutwe ariko bagaragaza ko kumutega amatwi, kumwereka ko umwitayeho no kumufasha kugera ku buvuzi bishobora kumugarurira icyizere cyo kubaho.
Ubuyobozi bw'Ibitaro Bikuru bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba bwatangaje ko kuva muri Nyakanga 2025 kugera muri Kamena 2026, byahaye serivisi yo gukuramo inda mu buryo butekanye abagore 350 barimo 40% bari munsi y'imyaka 18.
Ikigo gifite inkomoko mu gihugu cya Afrika y'Epfo, IQ Digita Africa gitanga serivisi zo gusuzuma indwara zitandura hakoreshejwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI), cyatangaje ko kigiye kuzana ibikorwa byacyo mu Rwanda mu rwego rwo kongera ubukangurambaga mu gupima indwara zitandura no kugabanya ibyago by'impfu ziziturutseho.
Umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara za kanseri mu Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Jean De Dieu Hategekimana yavuze ko mu Rwanda buri mwaka abantu bagera ku 6000 basuzumwe bagasanganwa kanseri kandi batandatu mu icumi ari abagore, aho abenshi baba bafite kanseri y'ibere n'iy'inkondo y'umura.
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara stroke, indwara zo kwibagirwa zirimo Alzheimer, ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bifitanye isano no kugerageza kwiyahura.
Abagabo bashobora kuzagira ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro burenze agakingirizo no kwifungisha burundu, nyuma y’uko abashakashatsi batangiye kugerageza uburyo bushya burimo ibinini n’uburyo bushobora kumara imyaka myinshi.
U Rwanda na Tanzania byashimiwe kugabanya impfu z’ababyeyi batwite binyuze mu kunoza serivisi z’ubuzima no kongera ireme ry’ubuvuzi bahabwa.
Ubuyobozi bw'Ibitaro by'Akarere ka Nyanza buvuga ko buhangayikishijwe n'ubucucike bw'abashaka serivisi z'abana kuko mu mwaka wa 2025-2026 bakiriye abagera ku 135%.
Abagana Ibitaro bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko ubucucike bukigaragara mu byumba abarwayi barwariramo, by’umwihariko mu byumba by’ababyeyi, bagasaba ko ibyobitaro byavugururwa kandi bikagurwa kugira ngo abarwayi bajye barwarira ahantu hisanzuye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko Guverinoma iteganya kuvugurura serivisi z’ubuvuzi zitangirwa ku bigo nderabuzima no ku mavuriro y’ibanze, kugira ngo abaturage babone hafi yabo zimwe muri serivisi bajyaga gushakira ku bitaro.
Abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’ibigo Nderabuzima ndetse n’abayobozi b’ibitaro bagejeje ku Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ikibazo cya system eshatu bakoresha bavura abarwayi zitari zahuzwa bikadindiza serivisi batanga.
Ubuyobozi bw'ibitaro by'Akarere ka Nyanza bwatangaje ko buhangayikishijwe no kuba bifite uburuhukiro buto, ku buryo hari igihe bahatira abapfushije gushyingura ababo vuba.
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima, ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu gihe kiri imbere.
Kumagara kw’iminwa ni ikibazo gikunze gufatwa nk’icyoroheje, nyamara gishobora gutera kokerwa, gushishuka, gusatagurika no kuva amaraso, ndetse rimwe na rimwe hakabaho udusebe cyangwa kubabara cyane, cyane cyane iyo umuntu arya indimu, ibiribwa birimo umunyu mwinshi cyangwa ibirungo bikaze.
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kunywa icupa rimwe ry’inzoga ku munsi bishobora kongera ibyago byo kwibasirwa no guhitanwa n’ubwoko butandukanye bwa kanseri.
Ubushakashatsi ku buzima bw’imyororokere bw’abagore n’abakobwa mu Rwanda, bwagaragaje ko 15,2% by’abakobwa basiba ishuri kubera imihango, mu gihe 23,3% basiba imirimo yabo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge n’ibya Muhima bigiye kongererwa ubushobozi, mu rwego rwo kwirinda ko aho ibya CHUK bigiye kwimukira i Masaka hazajya hakira abarwayi benshi cyane ndetse no kuvuna amaguru abagorwa no kujyaho.