Igikorwa cyo kumurika ibi bikoresho cyabereye muri Kigali Marriott Hotel ku wa 21 Ugushyingo 2026, cyitabirwa n’abacuruzi, abashoramari mu bijyanye n’imiturire, abakiliya ba Homepoint n’abandi bafatanyabikorwa b’iki kigo.

Cyari kigamije kwizihiza ubufatanye bwa Homepoint na Haier, aho Homepoint yagizwe ikigo gishinzwe gukwirakwiza ibikoresho by’uru ruganda ku isoko ry’u Rwanda.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Haier barimo Umuyobozi wayo muri Afurika y’Iburasirazuba, Yang Dong Qi, n’ushinzwe iyamamazabikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, Yang Shuai.

Haier imaze imyaka 17 ikurikirana iza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bicuruzwa by’ibikoresho binini byo mu rugo.

Mu bikoresho ikora harimo firigo, imashini zo kumesa, televiziyo, ibyuma bikonjesha umwuka mu nyubako,  amashyiga n’ibindi bikoresho byo mu gikoni.

Hari kandi ibyuma bishyushya amazi bikoresheje amashanyarazi cyangwa imirasire y’izuba n’ibikoresho bifasha abantu kugenzura imikorere y’ibyo mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga.

Kwinjira kwa Haier ku isoko ry’u Rwanda byitezweho kwagura amahitamo y’abaguzi no gufasha ingo n’ibigo by’ubucuruzi kubona ibikoresho byo ku rwego mpuzamahanga, bizigama ingufu.

Haier yiyemeje kwagura ibikorwa byayo muri Afurika

Umuyobozi wa Haier muri Afurika y’Iburasirazuba, Yang Dong Qi, yavuze ko intego y’uru ruganda itagarukira ku kugurisha ibikoresho muri Afurika, ahubwo ko rushyize imbere kubaka ubushobozi bwo gukorera kuri uyu mugabane mu buryo burambye.

Ati “Kimwe mu bintu by’ingenzi Haier yakoze muri Afurika mu myaka mike ishize si ukoherezayo ibicuruzwa, ahubwo ni ukubaka ubushobozi.”

Yasobanuye ko ubu bufatanye buzahuza ikoranabuhanga n’ubunararibonye bwa Haier ku rwego mpuzamahanga, n’ubushobozi bwa Homepoint mu gusobanukirwa isoko ry’u Rwanda, imikoranire yayo n’abakiliya ndetse n’urusobe rw’ahacururizwa ibikoresho byayo.

Ati “Ku Rwanda, ibi bivuze ko ibicuruzwa bitazajya bituruka ahantu hamwe gusa. Ubushobozi dufite mu karere buzadufasha kubigeza ku bakiliya, mu gihe ubushobozi bwacu mu bushakashatsi no guteza imbere ikoranabuhanga buzadufasha gutanga ibikoresho bijyanye n’imiterere y’amashanyarazi, ikirere n’imiturire bitandukanye.”

Yang yavuze ko Haier ikomeje kongera imbaraga mu kwamamaza ibicuruzwa byayo, ubwikorezi, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no gutanga serivisi ku bakiliya nyuma yo kugura ibikoresho.

Haier ikorera mu bihugu n’uturere birenga 200, ikagira ibigo by’ubushakashatsi no guteza imbere ikoranabuhanga birenga 10, pariki z’inganda 35, ibigo bikorerwamo ibicuruzwa 143 n’ibigo 126 bishinzwe iyamamazabikorwa.

Ibicuruzwa na serivisi byayo bigera mu ngo zisaga miliyari imwe ku Isi.

Umuyobozi wa Homepoint Rwanda, Manoj Skariah, yavuze ko gutangiza ubucuruzi bw’ibikoresho bya Haier ari indi ntambwe ikomeye iki kigo giteye mu rugendo rw’imyaka 16 kimaze gikorera mu Rwanda.

Homepoint ni izina ry’ubucuruzi rya Hotpoint Appliances Rwanda Ltd, ryatangiye gukoreshwa mu 2024.

Skariah yavuze ko kuva iki kigo cyatangira gukorera mu Rwanda, cyashyize imbere kuzana ibicuruzwa by’inganda zikomeye ku Isi, guhanga udushya mu bucuruzi no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza serivisi gihabwa abakiliya.

Ati “Mu myaka 16 ishize, Homepoint yamye yifuza kuba ku isonga muri uru rwego rw’ubucuruzi, binyuze mu gushyiraho ingamba nziza, guhanga udushya no kuzana mu Rwanda ibicuruzwa n’ikoranabuhanga by’indashyikirwa.”

“Twakomeje gutera imbere, kuzana ibitekerezo bishya no guhanga amahirwe ku bakiliya bacu. Uyu munsi, gukorana na Haier, iza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bikoresho binini byo mu rugo, ni indi ntambwe ikomeye muri urwo rugendo.”

Umuyobozi Mukuru wa Homepoint, Murli Menon, yavuze ko kwinjira kwa Haier ku isoko ry’u Rwanda bifite igisobanuro kirenze kuzana ibicuruzwa bishya.

Yagaragaje ko ubwinshi bw’ibikoresho uru ruganda rukora, ikoranabuhanga rigezweho rikoresha n’uburyo bizigama ingufu, bizafasha ingo, ibigo by’ubucuruzi, amahoteli n’abashoramari mu bijyanye n’imiturire.

Yavuze ko ibyo bikoresho bizagira uruhare mu guhaza isoko ry’u Rwanda, rikomeje kugaragaraho ubwiyongere bw’abakeneye ibikoresho bijyanye n’imiturire n’inyubako z’ubucuruzi zigezweho.

Abakiliya bashyiriweho uburyo bwo kugura ibikoresho bakishyura mu byiciro.

Manoj Skariah yavuze ko uretse kuzana ibikoresho bigezweho, Homepoint imaze igihe ishyiraho uburyo bworohereza abakiliya kubibona nubwo baba badafite ubushobozi bwo guhita bishyura amafaranga yose.

Iki kigo kiri mu byatangije uburyo bwo kugura ibikoresho byo mu rugo umuntu akishyura mu byiciro mu Rwanda, buzwi nka ‘Buy Now, Pay Later’.

Bwatangijwe ku bufatanye na I&M Bank Rwanda binyuze muri gahunda yiswe ‘Ryoshya Iwawe’, yafashaga abakiliya b’iyo banki bujuje ibisabwa kugura ibikoresho byo mu rugo, bakishyura mu byiciro.

Homepoint kuri ubu yaguye iyo gahunda binyuze mu bufatanye bushya yagiranye n’ikigo cy’imari iciriritse cya FlexiPay.

Ubu bufatanye buzafasha abantu benshi kubona ibikoresho bifuza no kubyishyura mu byiciro, hatitawe kuri banki basanzwe bakorana na yo.

Skariah ati “Ubu ni bwo buryo twumva guhanga udushya bikwiye gukorwamo. Si ukuzana ikoranabuhanga n’ibicuruzwa bishya gusa, ahubwo ni no gushaka uburyo bwiza kurushaho bwafasha abakiliya bacu kubibona. Turifuza ko Abanyarwanda barushaho kubona ibikoresho byiza, ikoranabuhanga rigezweho no kubaho neza.”

Kuzana ibikoresho bya Haier mu Rwanda bishimangira intego ya Homepoint yo kugeza ku Banyarwanda ibicuruzwa by’inganda zikomeye ku Isi n’ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Homepoint ifite urusobe rw’abacuruzi bakwirakwiza ibicuruzwa byayo, amaduka amurikirwamo ibikoresho, ububiko n’abatekinisiye bashinzwe gufasha abakiliya mu gihe bagize ibibazo by’ibikoresho baguze.

Ubufatanye bwa Homepoint na Haier bwitezweho guhanga amahirwe mashya ku bacuruzi, abashoramari mu bijyanye n’imiturire, abafite amahoteli n’abandi bafatanyabikorwa mu bucuruzi.

Ibigo byombi bihuriye ku ntego yo gufasha Abanyarwanda kugira ingo zirimo ibikoresho biborohereza ubuzima, bizigama ingufu kandi bikoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Abifuza kumenya byinshi ku bicuruzwa na serivisi bya Homepoint Rwanda bashobora gusura urubuga rwa www.homepoint.rw⁠.