Bruce Melodie yamaganiye kure umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, wamushinje kumurega ku rubuga rwa YouTube kugira ngo shene ye irusibweho, uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ‘Irya4’ agaragaza ko atakwishimira kubona Yago abayeho nabi.
Umuhanzi w’umunyabigwi mu njyana gakondo no mu ndirimbo zibanda ku mateka y’u Rwanda, Nyiranyamibwa Souzanne, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 16 Ukwakira 2026.
Junior Giti uzwi mu gusobanura filime mu Kinyarwanda, yatangaje ko yigeze kubeshya abanyeshuri biganaga mu yisumbuye muri Lycee de Kigali (LDK) bakamutorera kuba umunyeshuri uhagariye abandi (Doyen).
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yatangaje ko agiye gushyira hanze filime yakoranye na Breakwater Studios na Higher Ground, sosiyete itunganya filime yashinzwe n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we, Michelle Obama.
Halle Berry akomeje kugorwa n’urubanza ahanganyemo n’uwahoze ari umugabo we, mu gihe Miley Cyrus yafashije abagore batagira aho kuba i Los Angeles.
Burkina Faso yashyizeho amarushanwa ajyanye no guteza imbere siyansi asimbuzwa ay’ubwiza yahagaritswe ku wa 8 Kamena 2026.
Nyuma y’uko byemerejwe mu masezerano azamara imyaka 10 ko Formula 1 izabera mu Rwanda guhera mu 2030, amahanga yarushijeho guhanga amaso urw’imisozi igihumbi.
Umuhanzi YewëeH, ubifatanya no gutunganya indirimbo z’abahanzi, yabaye Umunyarwanda wa mbere utunganya umuziki ubashije kugera mu cyiciro cy’ibanze gitorwamo abazemererwa guhatanira Grammy Awards, yiyemeza gutahana intsinzi.
Nyuma y’uko indirimbo Oniva ya Diez Dola na The Ben igiye hanze ku wa 14 Ukwakira 2026, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuyibandaho bashaka kumenya niba amashusho yayo yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI.
Nyuma y’uko umuraperi Sean Combs ‘P. Diddy’ ajyanywe mu bitaro igitaraganya mu mpera z’icyumweru gishize, byamenyekanye ko uyu mugabo yarwanye na mugenzi we agakomereka bigatuma ajyanwa kuvurirwa hanze ya gereza.
Michael Jackson agiye gukorwaho icyegeranyo kigaruka ku gitaramo yakoreye mu karuhuko ka Super Bowl, mu gihe A$AP Rocky yateguje ibitaramo muri Australia na New Zealand. Ku rundi ruhande Beyoncé yatanze ubufasha bwo kubakira abatagira aho kuba bw’agaciro ka miliyari zisaga 12 Frw.
Duane “Keffe D” Davis wahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi, yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kubera gutegura iyicwa ry’umuraperi Tupac Shakur, nyuma y’imyaka hafi 30 yishwe.
Hasohotse raporo y’imyitwarire ya P. Diddy muri gereza, ishobora kuzatuma yimurwa muri gereza afungiyemo ya FCI Fort Dix iherereye i New Jersey muri Amerika.
Niba ukurikirana amakuru cyangwa ukoresha imbuga nkoranyambaga kenshi, nta kuntu utaba warabonye amagambo ya Dr. Apôtre Paul Gitwaza yafashwe na benshi nko gusuzugura umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Levixone, uzwi cyane mu muziki wa Uganda, n’umugore we Desire Luzinda, batangaje ko bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo.
Kuva mu ntangiriro za 2024 ku mbuga nkoranyambaga hadutse inkuru zivuga ku kuba umuhanzi Rukundo Christian, wamamaye nka Chris Eazy, yaba ari mu muryango umwinjiza mu nzu ireberera abahanzi ya 1:55 AM ya Coach Gael, ariko Chris Eazy akabihakana.
Abahanzi Nyarwanda Ariel Wayz na Nel Ngabo batangiye inzira y’ibanze iherwaho mu bihembo bya Grammy Awards, kugira ngo hasuzumwe ibihangano byiza bizemererwa guhatanira ibi bihembo bifatwa nk’ibyambere bikomeye ku Isi.
Itsinda ry’abanyarwenya ba Gen-Z Comedy Show ryasuye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Groupe Scolaire Officielle de Butare, Indatwa n’Inkesha, risangira amafunguro n’abanyeshuri bahiga, rikorana amasuku na bo ndetse risiga rihatangije itsinda ry’abanyarwenya.
Nimba ukoresha imbuga nkoranyambaga, ushobora kuba warigeze kuzibonaho amashusho yazisakayeho agaragaza umugore wari uri kumwe n’umwana we, avuga ko yamwise amazina y’umubyinnyi Titi Brown kubera urukundo amukunda.
Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yatangaje ko afite gahunda yo kongera gushaka umugore, mu gihe we na Miss Uwase Muyango Claudine bari mu nzira zo gutandukana burundu binyuze mu mategeko.