Aba bagabo batatu bahishuye ko bamaze igihe biga uburyo bushya bwo kwinjiza amafaranga ari na yo mpamvu ituma iri tsinda ryabo rimaze igihe kinini ritagaragara ku isoko ry’umuziki w’u Rwanda nk’uko byahoze.
Ku wa 5 Ukuboza 2026, aba bahanzi bazataramira muri BK Arena mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze itanga serivisi.
Derek Sano yavuze ko batazajya bahurira mu miziki nk’uko byahoze, kuko bari gukora umuziki ku giti cyabo mu buryo butandukanye, ariko ko bitazababuza gukorana mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’umuziki avuga ko bugoye.
Ati “Abantu benshi bakunda umuziki no kuba mu bucuruzi bwawo. Ariko biroroshye kubona ko byoroshye, iyo uri hanze yabyo, kugeza igihe ubijemo bikakunanira. Kuba Active imaze igihe kinini itari kugaragara nk’uko byari bisanzwe, twari turi guhanga ubundi buryo bushyashya bwo gukorana nk’umuryango.”
“Kenshi nagiye nkora imiziki, mu buryo bumwe n’ubwo Olivis ari kubikoraho kano kanya, n’ubundi buryo ndi gukoramo umuziki. Ndimo gukorana n’umuhanzi mushya. Ibyo n’ibindi bintu bitandukanye tuba turi gukoraho. Iki ni igikorwa cya mbere kigaragaye mu gihe cyari gishize Active itagaragara, ariko mwitegure ko tugiye kubatungura kenshi.”
Aba bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo cyiswe BK60, bakazagihuriramo na Bruce Melodie, Riderman, Tom Close, Butera Knowless na Tuff Gangz (Fireman, Bull Dogg, P Fla na Green P) hagamijwe gusoza iby’uruhererekane byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Banki ya Kigali imaze ishinzwe.
Itsinda rya Active Again ryakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Ni cyo naremewe, Active love, Lift, Aisha, Ku bicu, Bape ryahuriyemo na Dj Marnaud, n’izindi.






Ibitekerezo 0