Aba bahanzi bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2026, berekeza i Lusaka, aho bazataramira ku wa 28 Ugushyingo.
Iki gitaramo kizabera ahitwa Screen Disco, muri KK Mall, mu gace ka Long Acres, kikazahuza Abanyarwanda baba muri Zambia, inshuti zabo n’abandi bakunzi b’umuziki.
Mbere yo guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Bruce Melodie yabwiye IGIHE ko asanzwe afitanye imikoranire n’abantu bo mu ruganda rw’umuziki muri Zambia.
Ati “Dusanzwe tuvugana n’abantu baho mu ruganda, hari n’abo duhuza gutya na gutya. Ariko ntabwo nahita mbasezeranya ibintu none aha, kuko ndabazi mwazabinyishyuza ariko iyo gahunda na yo irahari.”
Bruce Melodie yanavuze ko yiteguye bihagije iki gitaramo, asaba abakunzi be kwitega umuziki mwiza.
Ati “Banyitege. Agaseke karapfundikiye. Bitegure umuziki mwiza, biriya bintu bababeshyaga […] twariteguye bihagije. Buriya iyo umuntu agukunda ntabwo umusondeka.”
Bwiza, ugiye gutaramira muri Zambia ku nshuro ye ya mbere, yabwiye IGIHE ko yishimiye guhura n’abakunzi be bo muri iki gihugu, ko we n’ikipe ye bakoze imyitozo ihagije.
Iki gitaramo kiri no muri gahunda yo kumurika album ye ya gatatu yise ‘Home’.
Ati “Nishimiye cyane kujya i Lusaka. Abanya-Zambia, abantu bazaza mu gitaramo cyo kumurika album yanjye ya gatatu ‘Home’, tubashyiriye ibintu byiza cyane. N’ikipe yanjye yose twariteguye, twakoze imyitozo n’abaririmbyi bazamfasha. Ni ubwa mbere ngiye gutaramirayo. Hariyo umubare munini w’Abanyarwanda.”
Murisanga i Lusaka – Ambasaderi Bugingo yijeje Bwiza na Bruce Melodie kuzitabira igitaramo cyabo
Aba bahanzi bageze muri Zambia banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kenneth Kaunda International Airport, aho basanze Ambasaderi Bugingo Emmanuel ari mu babategereje kugira ngo abahe ikaze muri iki gihugu.
Ambasaderi Bugingo yakiriye aba bahanzi mu cyumba cyakirirwamo abashyitsi b’icyubahiro ku kibuga cy’indege, bagirana ikiganiro kigufi cyibanze ku rugendo rwabo n’igitaramo bagiye gukorera muri Zambia.
Uhujimfura Jean Claude, uhagarariye inyungu za Bwiza, yabwiye IGIHE ko Ambasaderi Bugingo atagarukiye gusa ku kubakira, ahubwo yanabijeje ko azitabira igitaramo cyabo.
Ati “Yatwakiriye aganiriza abahanzi abaha ikaze muri Zambia, abasaba kwiyumva nk’abari mu rugo. Yatubwiye ko nka Ambasade badushyigikiye kandi atwizeza ko na we ubwe azitabira iki gitaramo.”
Iki gitaramo cyiswe ‘Bwiza Home Album Concert’ kizabera kuri Screen Disco, KK Mall, mu gace ka Long Acres i Lusaka, kikaba ari kimwe mu bikorwa bigize urugendo rw’ibitaramo bya ‘Home World Tour 2026’, rugamije kumenyekanisha album nshya ya Bwiza yise ‘Home’.
Bruce Melodie na Bwiza bazahurira ku rubyiniro n’abahanzi bo muri Zambia, barimo abagize itsinda rya Chanda na Kay ndetse na Roberto.
Roberto azwi cyane mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Amarulah’, ‘Contolola’ yakoranye na Patoranking, ‘Work’ yakoranye na Ibraah ndetse na ‘Te Amo’ yakoranye na Butera Knowless.
Aba bahanzi bamaze kugera i Lusaka amahoro, aho biteganyijwe ko bazahava nyuma y’iki gitaramo, bagaruke mu Rwanda gukomeza izindi gahunda bafite.
Bwiza ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe anamureberera inyungu, buteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2027.
Ku rundi ruhande, Bruce Melodie ari mu myiteguro y’igitaramo azakorera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026, kizasoza uruhererekane rw’ibikorwa byateguwe na Banki ya Kigali mu kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe.







Ibitekerezo 0