Ni igitaramo cyiswe ‘Umurage w’Intore’ cyabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo. Saa Moya na 45, abakiri bato mu Nganzo Ngari batangije igitaramo binyura benshi dore ko bahamirije mu mudiho Nyarwanda wahise uzamura akanyamuneza mu bafana bari bakumbuye gakondo.
Bakuru babo bishimiwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Inkubito y’Icyeza’ ya Rugamba Cyprien, n’izindi zakunzwe cyane nka Ibare, Kunda Inka, Ninza Nzarara, n’izindi.
Ni ubwa mbere bari bataramiye muri BK Arena.
Muri iki gitaramo hari abakaraza 12, abaririmbyi batera n’abikiriza 16, intore zahamirizaga 24, n’inkumi 30 zabyinaga, abakobwa bato 16 babyinaga, abahungu bato babiri bahamirizaga, ababyinnyi b’abakobwa bisumbuyeho 18, n’abasheshe akanguhe babarirwa muri 30.
Aba babyinnyi binjiranye ku rubyiniro uducuma turimo imikenke, birushaho gushimisha abitabiriye igitaramo.
Bagendaga basimburanwa ku rubyiniro ari na ko herekanwa imikino itandukanye ijyanye n’umuco Nyarwanda.
Saa Tatu zibura ibiri, abaserutse ku rubyiniro batunguranye bazanana n’umuzungu ubarizwa muri iri torero bitungura benshi uburyo yashoboraga imbyino za Kinyarwanda kandi abyina adasobanya.
Ibindi byahagurukije abafana cyane ni igihe hazaga umugore wabyinanye agaseke akikoreye ku mutwe, ariko ntigahubuke.
Umurishyo, ingoma, ucumu n’ingabo, umugara, umudiho, amayugi, ifirimbi n’ikondera ku rubyiniro byarushijeho gutuma abafana bishima.
Bageze aho bajya bavangamo n’imbyino zigezweho bigashimisha benshi cyane cyane ab’urubyiruko. Yvan Buravan Sebanani André, n’abandi bahanzi bakomeye bitabye Imana bunamiwe muri iki gitaramo.
Izi ntore zaririmbye indirimbo Ibare yatumye abafana bose bongera gusa nk’abakanguka, dore ko bari bakomeje kurebera imyino n’imihamirizo Nyarwanda, ubona ko bari bafite amatsiko menshi.
Saa Sita na 12 Ruti yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise Ibihame, abari batangiye gutaha kubera amasaha bongera kuguma mu byishimo.
Yikuye ikote, akomeza gutarama mu minota isaga 20 mu ndirimbo ze Cunda, Igikobwa yahagurukije abafana, Mariza Wange yakoranye na Juno Kizigenza, ndetse na Rasana yakoranye na Mike Kayihura.
Umucuranzi we Clement yamufashaga kuri gitari ndetse no kuririmba mu buhanga bwe. Umuhanzi Cyusa Ibrahim, Mpano Layan na Lieven bataramye Nganzo Nkuru, dore ko babaye muri iri torero.
Hanerekanwe icyegeranyo cyagarutse ku mateka yaryo mu myaka 20 rimaze, n’ibyo abarigize byabagejejeho.
Ubwo uwahoze ari umutoza Ndahiro Patrick yavugaga ko yaribayemo akarikuramo n’umugore, abitabiriye bahise bakoma mu mashyi bavuza akaruru k’ibyishimo.
Nyuma y’igitaramo, Umuyobozi w’iri torero, Nahimana Serge, yabwiye IGIHE ko “Cyagenze neza, cyane ko n’abacyitabiriye batubwiye ko byari bimeze neza, kandi natwe twabibonaga. Uko twabiteguye ni ko byagenze. Ndanezerewe! Iyi nzu abantu bose barayitinya, ariko birashoboka, ubu twatinyutse.”
Kurikira uko igitaramo cyagenze mu by'ingenzi byakiranze




































Ibitekerezo 0