Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro yakoreye kuri shene ye ya YouTube, ari muri Canada aho asigaye atuye, gisohoka kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026.

Brianne yarumaga ahuha, akagaragaza ko gukundana no kuryamana n’abagore cyangwa abakobwa bagenzi be ari ibisanzwe, cyane cyane mu bice asigaye atuyemo byo hanze ya Afurika.

Ati “Umukunzi wanjye dukundana cyane ndamufite, aba mu Rwanda. Ubukwe nzabukorera ino. Ntabwo ari itegeko gukora ubukwe nambaye agatimba. Ntegereje ko Tesha aza. Tesha ntabwo dukundana. Ni inshuti magara yanjye. Na we ajya ambwira ngo ntabwo yanyemera.”

Yabajijwe niba ibivugwa ari ukuri koko, ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina kandi bifatwa nk’icyaha mu bihugu byinshi bya Afurika.

Yasubije ati “Ni icyaha? Ntabwo turi muri Afurika. Buri muntu ni uburenganzira bwe n’icyo we akunda muri we. Njyewe ntabwo ndeba umuntu nakunda, ndeba nanjye unkunda. Ubyita icyaha bitewe n’aho uho uri.”

Abajijwe niba yakwemera gukunda umukobwa cyangwa umugore mugenzi we, yasubije ati “Kubera iki ntamukunda? Njyewe urukundo rujya aho rushaka, kuri njyewe. Buri muntu n’uko yiyumva. Ngomba gukunda uwo nshaka, ni njye mukundisha umutima wanjye, ntabwo nywubatira ngo nywumukundishe.”

“Ahubwo wenda, ntindijwe no kuzabereka cyangwa kubabwira ngo ni nde, cyagwa se mukamubona. Abe umuhungu, abe umukobwa, umutima ukunda ni uwanjye, ntabwo ari uwanyu. Nta kibazo na kimwe, nakundana n’uwo muhungu cyangwa umukobwa, nabwo naba numva mukunda. Sindi hano kubashishikariza ibyo badashaka kumva.”

Yitangaho urugero, DJ Brianne yatanze inama yo gusubiza amerwe mu isaho ku bakobwa bumva ko bategereje ubutunzi ku gukundana cyangwa gushakana n’abagabo cyangwa abasore baba muri Diaspora, ahamya ko batarekura amafaranga uko babonye, dore ko baba bayabonye bayavunikiye cyane.

Ati “Ubu nanjye hari umugabo wanyizera, akankura muri Afurika, akambeshaho hano? Nanjye ubwange ndi umugabo. Nta bagabo babiri babana mu nzu. Umuntu amara imyaka 10 hano nta kintu arageraho. Abadiaspora baratubeshya. Mubonye ukuntu batuneka […] Birashoboka ko mwibaza ko amafaranga bayasoroma ku giti. Hano abantu barakora, ugasanga umuntu akora ahantu hatatu, kugira ngo abashe kubaho.”

Inshuro nyinshi abantu bakunze gushinja uyu muhanga mu kuvanga imiziki ko yaba aryamana n'abo bahuje ibitsina kubera uburyo yitwara bwa gihungu, ariko ababivuga ntibagaragaze ibimenyetso bifatika.