Ni filime yanditswe inatunganywa na Seth Rogen afatanyije na Evan Goldberg, ikaba igaruka ku bumwe n’ibyishimo by’umuryango mu gihe cy’Iminsi Mikuru ya Noheli.

Iyi filime yakunzwe cyane, itunganywa na sosiyete ya Disney ku bufatanye na studio yitwa ‘20th Century Studios’.

Uyu mukinnyi w’imyaka 46 y’amavuko ni we nyiri igitekerezo inkuru y’iki gice gishya cy’iyi filime cyubakiyeho nk’uko People ibivuga.

Culkin yagaragaye muri iyi filime bwa mbere mu 1990, ari na yo yamenyekaniyemo. Yongeye kuyikinamo mu gice cyayo cya kabiri cyiswe Home Alone 2: Lost in New York, cyasohotse mu 1992.

Ibindi bice byakurikiyeho ntabwo yabigaragayemo. Ibyo bice ni icyasohotse mu 1997, icyo mu 2002, icyo mu 2012 n’icyo mu 2021, ari na cyo giheruka.

Icyakora, amakuru ahamya ko imirimo y’itunganywa ry’iyi filime yamaze gutangira.

Culkin yari yaravuze ko yiteguye kongera gukina muri iyi filime. Hari mu Ugushyingo 2025, i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo cye yise ‘A Nostalgic Night with Macaulay Culkin’.

Yagaragaje igitekerezo cye cy’inkuru ye cyakomeza mu myaka isaga 30 ishize ayikinnyemo. Yavuze ko iyi filime nshya izibanda ku kwerekana ubukure, urushako n’urubyaro bye.

Ati “Narapfakaye cyangwa naratandukanye. Ndi kurera umwana wanjye n’ibindi bisa n’ibyo. Ndi gukora cyane bya nyabyo.”

Ntabwo bizwi neza niba ibyo yatangaje ari na byo bizakurikizwa muri iyi filime, dore ko hashize amezi make abonye amasezerano yo gukora iyi filime.

Kevin azaba asimbuye kuri izi nshingano Joe Pesci na Daniel Stern bamukoreye mu ngata ubwo yarekeraga gukina muri uyu mwanya. Ntawuratangazwa nk’uzayiyobora.

Culkin azwi cyane muri filime z’uruhererekane kuri televiziyo nka ‘Fallout’ na ‘Running Point’. Ijwi rye ryakoreshejwe muri filime Zootopia 2 yo mu 2025.

Kevin McCallister agiye kongera kugaragara muri filime ‘Home Alone’