Abantu batandatu gusa ni bo bamaze gukina muri uyu mwanya uhabwa nimero ‘007’. Robert Pattinson azaba abaye uwa karindwi nabitangira, nyuma ya Sean Connery, George Lazenby, Roger Moore, Timothy Dalton, Pierce Brosnan, na Daniel Craig bamubanjirije mu myaka isaga 40 iyi filime imaze itunganywa.

Uyu mugabo  benshi bita ‘R-Patz’, agiye kugaragara muri iyi filime, ikaba ari imwe mu z’ibikorwa by’ubutasi n’intambara zakunzwe mu cyane mu Rwanda.

Inkomoko ye, ubwana bwe n’amashuri yize

Robert Pattinson avukana na bashiki be Victoria na Elizabeth kuri nyina, Clare wakoraga mu bucuruzi bw’imideli, na se Richard wakoze ubushabitsi akajya atumiza imodoka zivuye muri Amerika zijya gucururizwa mu Bwongereza.

Yavutse ku wa 13 Gicurasi mu 1986, akaba amaze kugira imyaka isaga 40 y’amavuko. Yavukiye mu Mujyi wa Londres, mu Bwongereza, akurira mu Karere ka Barnes gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Amashuri abanza yayize muri ‘Tower House School’, mu gace ka East Sheen, ari na ho yatangiriye gukina imikino y’ubuhanzi itandukanye.

Yaje kujya mu yisumbuye, ayiga mu kigo cya Harrodian School giherereye i Barnes, arushaho kunoza umwuga we. Yanatangiye gutekereza uko yaziga ububanyi n’amahanga muri kaminuza. 

Kujya muri Kaminuza byaje kwanga ubwo yaburaga umwanya kuko yari mu ifatwa ry’amashusho y’igice cya mbere yakinnyemo cya filime ‘The Harry Potter’. Yakundaga isomo ry’Icyongereza. Yanishimiraga umuziki no kwiga gucuranga Piano na Gitari.

Yabanje gushaka kuba umunyamuziki kurusha kuba umukinnyi wa filime, dore ko yajyaga ajya gukora ibitaramo byo kuririmba mu gace ka Soho k’i Londres. 

Yanagerageje gukina umukino wo gusiganwa ku nkweto z’amapine zizwi nka ‘Skate’, ariko asanga atarusyaho, aza kubivamo. 

Robert Pattinson yigaruriye imitima ya benshi ubwo yakinaga ari ‘Hufflepuff hunk Cedric Diggory’ muri filime ‘Harry Potter and the Goblet of Fire’ yasohotse mu 2005

Uko yinjiye mu mwuga wa sinema

Robert Pattinson afite ibilo 75 n’uburebure bwa metero 1.85. Yatangiye urugendo rwa sinema ubwo papa we yamuhaga igitekerezo cyo kwinjira mu itsinda rikora filime rya ‘Barnes Theatre Club’, ubwo yari akiri ingimbi. 

Nyuma yaje kubikunda ndetse ahakinira filime nyinshi z’abatarabigize umwuga, zirimo iyiswe ‘Tess of the d'Urbervilles’.

Ni na ho yahuriye n’uwakunze imyitwarire ye mu gukina filime, amufasha gukina mu yitwa ‘Vanity Fair’ yo mu 2004. Yayikinanyemo na Reese Witherspoon.

Nubwo amashusho yarimo yaje gukurwa muri iyi filime, byamufunguriye imiryango y’andi mahirwe. Mu 2005, ubwo yari agize imyaka 19, mu myaka irenga 20 ishize, yigaruriye imitima ya benshi ubwo yakinaga ari ‘Hufflepuff hunk Cedric Diggory’ muri filime ‘Harry Potter and the Goblet of Fire’ yo mu 2005.

Mu 2008, yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi, nyuma yo gukina ari umuzimu witwa Edward Cullen muri filime z’uruhererekane za Twilight yakinanyemo n’Umunyamerikakazi Kristen Stewart.

Yakinnye mu y’urukundo yitwa ‘The Drama’ yatunganyijwe na Kristoffer Borgli, akina muri ‘The Odyssey’ ya Christopher Nolan ndetse no muri ‘Primetime’ ya  Lance Oppenheim. 

Anaherutse gukina muri gice cya gatatu cya filime Dune (Part Three) ndetse no muri filime ‘The Batman’ zakunzwe n’abatari bacye.

Izindi yakinnyemo zirimo Cosmopolis yo mu 2012, The Rover yo mu 2014, Good Time yo mu 2017 na High Life yo mu 2018 zamufashije guhamya ibigwi bye muri sinema y’Isi.

Yanakinnye muri Tenet yakozwe na Christopher Nolan igasohoka mu 2020. Mu 2022, Robert Pattinson ni bwo yatangiye gukina ari Bruce Wayne muri filime ‘The Batman’ ya Matt Reeves, asimbura icyamamare Ben Affleck.

Ategerejwe kongera kugaragara ari umukinnyi mukuru ‘Batman’ mu gice cya kabiri cya filime ‘The Batman’ iteganyirijwe gusohoka mu 2028.

James Bond yahawemo umwanya nk’umukinnyi mukuru ‘James Bond’ na yo iteganyirijwe kujya hanze mu 2028, nyuma yo gufatirwa no gutunganyirizwa amashusho mu mwaka utaha wa 2027.

James Bond azwiho gukinana ubuhanga mu butasi, akoresha ikoranabuhanga rigezweho, akagaragaza ubutwari ndetse n’ubushobozi bwo guhangana n’ababisha.

Aba ari umukozi w’ibanga w’u Bwongereza ukorera Urwego rw’Ubutasi ‘MI6’. Uyu mwanya wahimbwe n’umwanditsi w’Umwongereza, Ian Fleming, wamwanditse mu gitabo ‘Casino Royale’ cyo mu 1953.

Nyuma y’ibitabo bya Fleming, inkuru za James Bond zahinduwemo filime. Iya mbere yasohotse mu 1962 yitwa Dr. No.

Robert Pattinson, benshi bita R-Patz’, agiye kugaragara muri James Bond, imwe muri filime z’ibikorwa by’ubutasi n’intambara zakunzwe cyane mu Rwanda

Ubuzima bwe bw’urushako

Kuva mu 2018, Robert yakundanye na  Suki Waterhouse, umukinnyi wa filime, umuhanzi, akaba n’umunyamideli ukomoka mu Bwongereza. Suki yakinnye muri filime nka Love, Rosie, The Bad Batch na Daisy Jones & The Six, akabifatanya n’umuziki.

Bagaragaye bwa mbere mu ruhame ubwo batambukanaga ku itapi itukura mu birori bya ‘Dior Men Fall 2023’ byabaye mu Ukuboza kwa 2022. Bambikanye impeta mu 2023, bakomeza kugira ibanga iby’urukundo rwabo.

Muri Werurwe ya 2024, Robert na Suki bibarutse umwana wabo w’umukobwa, babitangaza mu kwezi kwakurikiyeho. Uyu mugore yahamije ko babyaye umukobwa, nyuma yo gutarama mu iserukiramuco rya Coachella.

Mu iserukiramuco rya Cannes Film Festival mu 2025, Robert yavuze ko uyu mwana amuha imbaraga zidasanzwe zo kurushaho gukora.

Robert Pattinson abarirwa imitungo ifite agaciro ka miliyoni 60£ (z’Amapawundi), asaga miliyari 116.86 Frw, nk’uko Celebrity Net Worth ibivuga.

Ibyinshi mu mitungo ye byavuye mu ruhare yagize mu gukina filime eshanu za Twilight. Byamwinjirije miliyoni zirenga 38 z’Amayero yavuye mu mushahara no mu duhimbazamusyi.

Andi mafaranga menshi yavuye mu gukina filime ‘The Batman’ no mikoranire ye n’inzu y’imideli ikomeye, yamamaye ku izina rya Dior.

Robert Pattinson na Suki Waterhouse batambuka bakanifotoreza ku itapi itukura