Babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Ugushyingo 2026, kibanziriza igitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo.
Abanyamakuru babajije uko amatike ari kugurwa, bashaka kumenya niba biha icyizere uyu muhanzi n’ikipe ye ko BK Arena izuzura nk’uko byagenze mu gitaramo yahakoreye mu 2025.
Basubije ko “Amatike arimo aragurwa, ndumva kugeza ubu twavuga ngo turi ku kigero cya 80%. Ari yo mpamvu mwagura amatike hakiri kare kugira ngo mutazatangwa.”
Banagaragaje ko imyiteguro igeze kure, abazagira uruhare mu gitaramo bose bakaba biteguye, hasigaye kunoza ibyo bamaze iminsi bitoza.
Bavuze ko “Imyiteguro igeze kure. Richard twari dutegereje arahari, n’umushumba Julienne Kabanda uzaduha ijambo ry’Imana arahari, ubushize yari yadutunguye. Ku wa Gatanu hazaba imyitozo ya nyuma. Abazamufasha kuririmba bariteguye, n’abategura urubyiniro babitangiye.”
Iki gitaramo cyiswe ‘Niwe Healing Concert’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyo uyu muhanzi yakoreye muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025, ubwo yari amaze imyaka 17 adataramira mu Rwanda.
Richard Nick Ngendahayo yahakanye amakuru yavugaga ko azamurikira album ye nshya yise ‘Mutima Vol.3’ muri iki gitaramo.
Yavuze ko azayimurika mu gitaramo ateganya gukora mu 2027, ubwo abakunzi b’umuziki we bazaba bamaze kumenya neza indirimbo 11 ziyigize, zirimo ‘Bizaba’, ari na yo yamaze gushyira hanze.
Richard Nick Ngendahayo ari mu bahanzi bamaze igihe kinini bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Si Umuhemu’, ‘Intwari batinya’, ‘Ni we’, ‘Urera’, ‘Yambaye icyubahiro’, ‘Mbwira ibyo ushaka’, ‘Wemere ngushime’ na ‘Ibuka’.






Ibitekerezo 0