Muri aba bahatana harimo abanyeshuri, abaganga, abaforomo, abarimu, abacuruzi n'abandi bafite imirimo itandukanye, ariko bose bahuriye ku nzozi zo kwegukana ikamba ry'umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Bufaransa.

Mu bahatanye harimo Mandy Goudal w'imyaka 38, uhagarariye Poitou-Charentes. Uyu mugore ufite iduka ricuruza imyambaro y'ubukwe ni nyina w'abana babiri bafite imyaka itanu n'umunani.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Miss France umugore ufite abana abaye mu bahatanira irushanwa.

Undi wihariye ni Carla Rachail w'imyaka 23, uhagarariye Midi-Pyrénées, wakinnye umukino wa rugby ku rwego rwo hejuru mu ikipe ya Stade Toulousain. Ubu yitegura kwinjira mu ishuri ry'abajandarume, nyuma yo gutsinda ikizamini kimwemerera kuhiga.

Mu bahatana harimo kandi Ilona Perrot w'imyaka 23, umuforomokazi wita ku bafite ibibazo byo mu mutwe na Camilla Alash w'imyaka 23 wiga itangazamakuru.

Hari kandi Ophélie Vitalbo w'imyaka 27 na Juliette Gauthier w'imyaka 22, bombi bakora umwuga wo gufasha abarwayi gusubirana ubushobozi bwo gukoresha ingingo z'umubiri.

Lana Prost w'imyaka 18, uhagarariye Nouvelle-Calédonie, ni we muto mu bahatana, mu gihe Mandy Goudal ari we mukuru.

Aba bahatana bari mu rugendo rw'imyiteguro ku kirwa cya Saint-Martin, aho bazakora ikizamini cy'ubumenyi rusange, kimwe mu bizifashishwa mu kubatoranya.

Uzatsinda azasimbura Hinaupoko Devèze wegukanye ikamba rya Miss France mu 2026, mu irushanwa ryabereye i Amiens ku wa 6 Ukuboza 2025.