Mu itangazo bahuriyeho, ahagarariye aba bakinnyi ba filime b’ibyamamare i Hollywood, bagize bati “Twageze ku bwumvikane hanze y’urukiko, tugamije inyungu z’umuryango wacu kandi nta kindi tuza kubitangazaho.”

Mu 2008, aba bombi baguze imigabane yabahaga ububasha bwo kugenzura Château Miraval, ikigo gifite imirima y’imizabibu n’uruganda rukora divayi mu Bufaransa. Nyuma y’imyaka itandatu, bahise bahakorera ubukwe.

Mu kirego cye, Brad Pitt w’imyaka 62 yavugaga ko Angelina Jolie w’imyaka 51 yagurishije imigabane ye muri urwo ruganda ku munyemari w’Umurusiya Yuri Shefle, Brad Pitt atabimuhereye uburenganzira.

Jolie na we yashinje Pitt kumukorera ihohoterwa we n’abana babo ubwo bari mu ndege, umugabo yasinze. Ibyo ni na byo byatumye mu 2016, ahitamo gusaba gatanya.

Ubu bwumvikane bwatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, bushyira iherezo ku birego aba bombi bari baragejeje mu nkiko.

Mu kirego cye, Pitt yashinjaga Jolie kuba yari agamije kumugirira nabi ubwo yagurishaga imigabane ye, avuga ko byamuhatiye gukorana n’umuntu atazi, ufite imikoranire n’imigambi mibisha.

Uyu mukinnyi wamamaye muri filime ‘Fight Club’ yavugaga ko we na Jolie bari barumvikanye ko nta n’umwe muri bo wagombaga kugurisha imigabane muri icyo kigo atabiherewe uburenganzira n’undi.

Angelina Jolie na we yatanze ikirego ashinja Pitt kumuhohotera amufata umutwe no guhohotera babiri mu bana batandatu babo, ubwo bari mu ndege yihariye mu 2016.

Mu kirego cye, yavugaga kandi ko Pitt yatutse abagize umuryango we ndetse akabamenaho inzoga, ubwo bavaga mu Bufaransa berekeza i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyamategeko ba Jolie bavugaga ko Pitt yatangiye gusakuza, ashinja umugore we kuba yaroroheraga cyane abana babo batandatu, ubwo bari bafite hagati y’imyaka umunani na 15.

Nyuma y’iperereza ryakozwe na Polisi, Pitt ntabwo yakurikiranyweho icyaha. Yahakanye kandi ibyo yashinjwaga.

Mu mpera z’umwaka ushize, aba bombi bahawe gatanya, nyuma y’imyaka umunani bari bamaze mu nkiko.

Icyakora, haracyakomeje urubanza ruhuza Pitt n'ikigo cya 'Stoli Group' cyaguze imigabane ya Jolie.

Ubwo Pitt na Jolie bakoraga ubukwe mu 2014, bari mu bakinnyi ba filime bakomeye kandi binjizaga amafaranga menshi muri sinema y’i Hollywood.

Bamenyanye ubwo bahuriraga mu ifatwa ry’amashusho ya filime Mr. and Mrs. Smith yasohotse mu 2005. Bidatinze, ibitangazamakuru byabahaye izina rya ‘Brangelina’, rikomatanyije amazina yabo.

Bwari ubwa kabiri Pitt ashyingiwe, nyuma yo gushakana na Jennifer Aniston wamamaye muri filime y’uruhererekane ya 'Friends'.

Kuri Jolie, bwari ubwa gatatu, nyuma yo gushakana n’abakinnyi ba filime Billy Bob Thornton na Jonny Lee Miller.

Mu 2002, Jolie yagize umwana wa mbere, Maddox ukomoka muri Cambodia, amugira uwe mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’amezi make avutse. Pitt na we yaje kumugira umwana we byemewe n’amategeko, nyuma yo gutangira gukundana na Jolie.

Mu 2005, aba bombi bafashe umwana w’umukobwa witwa Zahara, ukomoka muri Ethiopia, bamugira uwabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umwana wa mbere bibyariye ni Shiloh wavukiye muri Namibia mu 2006.

Mu 2007, bafashe umuhungu witwa Pax ukomoka muri Vietnam, wari ufite imyaka itatu, bamugira uwabo mu mategeko. Mu 2008, babyaye impanga Knox na Vivienne.

Kuva aba bombi batandukana, bane mu bana babo bahinduye amazina yabo mu buryo bwemewe n’amategeko, bakuramo izina rya Pitt, basigarana irya Jolie ku yo basanganywe.

Kera kabaye Angelina Jolie na Brad Pitt bageze ku bwumvikane