Abandi IGIHE yaguteguriye bakoze mu nganzo, banezaza abafana, ni Ndahiro Valens Papy, Gisa Cyinganzo, Kenny Kai, RMH, Hollix, Storrm, Youngest AY, Dice The Prince, Pro Zed, ndetse n’abahanzi 11 beza kurusha abandi mu bahatanye mu irushanwa rya Rwanda Next Super Star 2026.

Abo hanze y’u Rwanda barimo Bien wasohoye album yise 'Alusa Continua', Otile Brown wasohoye EP yise ‘The Problem Child’, naho LISA yasohoye EP yise ‘Press Play’. Ab’indirimbo ni Zuchu, Diamond, Rema, Wizkid, Rayvanny, B-Face, Marioo, Joeboy, Alan Walker, Lil Baby, Khaligraph Jones, Mr P, Olamide, Ruger, Ibraah, French Montana, Seyi Vibez na Adekunle Gold.

Tatata – YewëeH Ft Afrique & Papa Cyangwe

YewëeH umaze iminsi ashyira hanze indirimbo ze zigize album ye nshya ya mbere yise SUGARBOi, ubu yasohoye nyinshi mu zari zisigaye zirimo n’iyi yise Tatata.

Yo yayifatanyije na Afrique na Papa Cyangwe, aho bagaruka ku bwiza bw’inkumi baba bagize umukinankuru nk’umukunzi w’umwe muri bo.

Baba baririmba ko uwo mukobwa afite ubwiza burenze ubw’umuhanzi w’Umunya-Kenya akaba n’umunyamideli witwa Tanasha Dona, wamamaye ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Blessed – YewëeH Ft Levixone

Afatanyije n’Umunyarwanda Levixone, ukorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda, umuhanzi Nyarwanda YewëeH yashyize hanze iyi ndirimbo na yo iri kuri album ye nshya.

Ni indirimbo igaruka ku rukundo Imana ikunda abo yaremye, ikabarwanirira. Aba bahanzi banerekanamo ukuntu Imana itanga umugisha, ubuhungiro n’amahoro ndetse igahindura amateka..

Ibirundo n’ibirundo – Ben & Chance

Itsinda ry’abaramyi Ben & Chance, banabana nk’umugabo n’umugore, basohoye indirimbo yabo nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, amatike agashira ku isoko.

Ibirundo n’ibirundo ni indirimbo yo gushima no guha icyubahiro Imana kubw’urukundo rwayo ku bantu, rutandukanye n’izindi nkundo zose zibaho.

Bizaba – Richard Nick Ngendahayo

Muri iki cyumweru Richard Nick Ngendahayo, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo ye yise ‘Bizaba’.

Igaruka ku bikorwa byiza umuntu aba ategereje ku Mana, akizera ko bizaba, haba vuba cyangwa bitinze.

Iyi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album yitegura kumurikira muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026. Ni ku nshuro ya kabiri azaba ahataramiye, nyuma y’icyo yahakoreye ku wa 29 Ugushyingo, mu mwaka ushize, amatike agashira ku isoko.

Am sorry mama, Am sorry Rwanda – Yago Pondat

Umuhanzi Yago Pondat, ubifatanye n’itangazamakuru, yashyize hanze iyi ndirimbo bigaragara ko iri mu buhamya ku buzima bwe muri Uganda na mbere yo kuherekeza avuye mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo, avugamo ko umuntu ari we wirwanirira ku Isi, cyane ko ahamyamo ko hari abo batabanye neza kubw’imyitwarire yagaragarije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi bahamyaga ko idahwitse.

Asabamo imbabazi Abanyarwanda kubw’amahirwe yahawe n’inshuti ze n’abafana bamukunze, ariko akayapfusha ubusa. Imbabazi anazisaba abantu abatakambira kuzamwakira, dore ko anagaragaza ko yahindutse ndetse akaba aherutse guteguza kugaruka mu Rwanda nk’igihugu cye.

Takeoff – Pacson

Umuraperi Pacson yagaragarije ubushongore n’ubukaka muri iyi ndirimbo, aho ahamya ko ari we muraperi wa mbere kandi ko adateze kureka umuziki. Kugira ngo byumvikane neza, yifashishije amagambo Alex Muyoboke yamuvuzeho mu gihe gishize.

Mu mashusho yasohokanye n’iyi ndirimbo, ari na yo mashusho y’icyo gihe, Muyoboke agaragaramo agira ati “Bizagushimisha ubonye nicaranye n’umuntu nka Pacson, wakoze, wafashije uru ruganda. Urabona aba bana ba Hip Hop? Bari bakwiye gushaka Pacson bakamubwira bati ‘Akira indabyo zawe’. Kuko Pacson ni umuntu warwanye kuri Hip Hop kugeza n’ubu.”

Itara – RNSS All Stars

Indirimbo yiswe Itara yahuriyemo abahanzi batandukanye babashije kugera mu cyiciro cya 11 beza mu irushanwa rya Rwanda Next Super Star (RNSS) 2026, ari bo Gaby Buranga, Davina Mazina, Courone, Iliza Joe, Chris D, Queen Olla, Ashley, Axcel Trapper, Cyilima, Dodos na Nzinzi.

Aba bahanzi bavugamo imyato iri rushanwa, ari na ryo ryakurikiranye imirimo y’ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Uretse ibyo, banagaruka ku ngingo zitandukanye zirimo imvune zo kurwana no gutera imbere no gushaka abaterankunga n’abafatanyabikorwa ku muhanzi.

Icyakora, mu ndirimbo abahanzi bagaragaza ko abafitiye umuziki urukundo n’umuhate bakomeza guhangana n’izo mvune kugeza batsinze mu gihe gikwiye.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Evydecks, mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Director AB Godwin.

Umuntu – Ndahiro Valens Papy Ft Gisa Cyinganzo & Kenny Kai

Nyuma yo kwinjira mu muziki agasohora indirimbo ye ya mbere, umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yifashishije abarimo Gisa Cyinganzo na Kenny Kai maze bashyira hanze iyi ndirimbo.

Ni indirimbo ibara inkuru y’uko habaho abantu batanyurwa kandi bagahindukira babi ababafashije mu buzima.

Aba bahanzi bakomeza bavuga ko Imana ari yo ikomeza kurinda abahemukiwe, bagakomeza kubaho kandi bashikamye.

Loyalty – RMH Ft Hollix, Storrm & Youngest AY

Umuraperi RMH yakoze mu nganzo asohora indirimbo nyinshi ziri kuri album ye yise ‘Ndi Gukaba IV’. Hariho indirimbo nyinshi yafatanyije na bagenzi be bo muri Trapish Music ya Ish Kevin.

Loyalty ni indirimbo igaruka ku muntu uba ufite agahinda k’uko bamwe bamuhemukira kandi we yarabagiriye neza. RMH yayifatanyije na Hollix, Storrm na Youngest AY.

Aba bahanzi banagaruka ku kuntu abantu bagirirwa neza, ariko bakagenda bavugavuga amagambo mabi gusa. Ni amashusho yayo yashyize hanze, nyuma y’ibyumweru bitatu ayisohoreye amajwi.

Done – Storrm Ft Pro Zed

Afatanyije na mugenzi we Pro Zed, usanzwe ari numuhanga mu gutunganya indirimbo, umuraperi Storrm yakoze mu nganzo asohora amajwi y’indirimbo ye yise Done. Ni indirimbo biratamo ubutwari nk’abandi baraperi bose bahamya ko ari bo bayoboye abandi mu njyana ya Hip Hop.

Aba bo, muri iyi ndirimbo, ntibatinye no kwigereranya n’Umwami Gihanga. Ni indirimbo imwe kandi muri nyinshi uyu muraperi yasohoye kuri album ye nshya.

Soulmate – Pakkage

Pakkage usanzwe utunganyiriza abahanzi indirimbo, yinjiye mu kuririmba nk’uko abarimo Element na Prince Kiiiz babigenje. Yasohoye indirimbo ashimamo umukobwa w’uburanga yita ko buhebuje.

Aba akundana n’uwo mukobwa, akamusaba kumwemerera ko bagumana iteka, akamwumvisha ko ari nka ‘roho’ ye.

Yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, nyuma y’ibyumweru bibiri ayishyize hanze mu buryo bw’amajwi gusa.

Mumararungu – Magna Romeo

Umuhanzi Nyarwanda Magna Romeo, uri mu bo guhangwa ijisho, yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise Mumararungu. Aba asaba umukunzi we kutamusiga, agakomeza amurata ubwiza bwe yita ko budasanzwe.

Iyo nkumi iba imwereka urukundo cyane, ibyo bigatuma avuga ko bazagumana mpaka ubuziraherezo. Ni indirimbo yasubiyemo yifashishije injyana y’iyitwa ‘Mimi nawe’ ya Fireboy DML wo muri Nigeria.

Nyampinga – Dice The Prince

Umuhanzi Dice The Prince, uri mu bakizamuka, yakoze mu nganzo asohora indirimbo ye yise Nyampinga. Muri iyi ndirimbo, aratamo ubwiza bw’umukunzi we aba yifuza kongera guhura na we, dore ko baba baratandukanye kandi badaherukana.

Ahora amutekereza, akamukumbura akabura uko abigenza, ariko agahamya ko atazashobora kubaho atamufite. Ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Muriro.

Uzabaho neza – El-Shaddai Choir

Uzabaho neza ni indirimbo ya Korali ya El-Shaddai. Yifitemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye ku Isi, bagahumurizwa n’ubutumwa bubamenyesha ko Imana yabateguriye aheza kuko itirengagije ibyo abantu bacamao ku isi.

Mu Mahanga

Mvua ya baraka – Zuchu Ft Diamond Platnumz

Xoxo – Bien Ft Ywaya Tajiri

Feel alright – Rema Ft Wizkid

Don't go – Bien Ft Joshua Baraka & The Compozers

Money in a wheelbarrow – Adekunle Gold Ft Blaqbonez

Simama – Maua Sama Ft Rayvanny

Ni mbi B-Face

Ntala nawe – Otile Brown

Mambo byee – Marioo

Leave with me – LISA

Easy does it – Joeboy

Yume – Alan Walker Ft Raul

Aint goin – Lil Baby

Prototype – Khaligraph Jones

No Case – Mr P Ft Jux & Stonebwoy

Jaiye – Olamide Ft FOLA

DRTY – Ruger Ft ODUMODUBLVCK

Tumeachana – Ibraah

Zoza – Morgan Bahati

Tun up – Stefflon Don Ft French Montana

Volume – Seyi Vibez

I just realized – YFN Lucci Ft Future & Rod Wave

Do you understand – Gabzy

Umutima – Regaton Ft Reiney