Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israël [Israel Mbonyi], yongeye kwerekana ko ari umwe mu bakomeye u Rwanda rufite, anyura abitabiriye igitarambo cye “Icyambu Live Concert III” cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.
Gisubizo Ministries yamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, igiye gukora igitaramo gikomeye yizihiza imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana ibinyujije mu ndirimbo.
True Promises Ministries igiye gukora igitaramo cyayo yise “True Worship Concert”, kimaze kumenyerwa cyane n’abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ariko gifite umwihariko utandukanye n’uw’ibindi bagiye bakora.
Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo cy’iminsi itatu cyiswe ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, gikurikira icyabaye mu 2023, kikaba kizaba kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024.
Umunya-Afurika y’Epfo Aubrey Takalani wamamaye nka Takie Ndou wubatse amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ategerejwe i Kigali, mu gitaramo giteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye bagiye guhurira mu Bubiligi, aho bazaba baganira ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda no muri iki gihugu gifatwa nk’umurwa mukuru w’u Burayi, ubundi abashoboye bagashora imari.
Israel Mbonyicyambu uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo, yemeje amatariki y’ibitaramo bibiri agiye gukorera muri Tanzania.
Ibihumbi by’Abanyarwanda basengera mu matorero n’amadini atandukanye mu Rwanda ku wa 29 Nzeri 2024 bitabiriye igiterane cya Rwanda Shima Imana cyari kimaze igihe kitaba.
Ibihumbi by’Abanyarwanda basengera mu matorero n’amadini atandukanye mu Rwanda bitabiriye igiterane Ngaruka mwaka cya Rwanda Shima Imana cyari kimaze igihe kitaba.
Ambasaderi Dr Charles Murigande yagaragaje ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushima Imana yabanye na bo mu rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Igiterane Ngaruka mwaka cya Rwanda Shima Imana cyashyizwe ku wa 15 Nzeri 2024 kikazabera muri Stade Amahoro.
Itsinda ry'Abaririmbyi rya Alarm Ministries ryizihije isabukuru y'imyaka 25 rimaze ritangiye umurimo w'ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo, ryishimira ibyagezweho muri icyo gihe.
Korali Conerstone yo mu itorero ry'Ababatisita mu Rwanda (UEBR) Paruwasi ya Kigali yateguye igitaramo izanamurikamo umuzingo w'indirimbo wayo wa mbere itumira Gisubizo Ministries, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels.
Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, yatangaje ko igeze kure imyiteguro y’igitaramo cya Pasika cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert.
Umuhanzi Josh Ishimwe umaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zaba izo muri Kiliziya Gatolika ndetse n’Amatorero ya Gikirisitu, yatumiwe mu giterane cyo kwizihiza Pasika cyateguwe na Eglise Vivante.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, wateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika cyatumiwemo amakolari atandukanye kandi akunzwe mu matorero anyuranye.
Itorero Noble Family Church n’Umuryango Women Foundation Ministries bifatanyije n'Abanya-Musanze mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, mu gitaramo cyatangiwemo ubushobozi bwo gufasha abatishoboye.
Amashimwe ni yose ku muramyi Christophe Ndayishimiye, wamuritse album ya mbere, akagenerwa miliyoni 3Frw zo kumufasha gukomeza kwagura ubutumwa bwiza atanga.
Umuramyi Fortran Bigirimana uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo azahuriramo na James & Daniella yifuje gutumiramo Apôtre Dr. Paul Gitwaza afata nk’inshuti ye n'umubyeyi mu mwuka.
Umuhanuzi akaba n’umuvagabutumwa, Gatabazi Meshack yavuze ko bidakwiriye kuba ikibazo kuba amadini, amatorero cyangwa abihayimana bategura ibiterane n’ibitaramo bakabyishyuza, ngo kuko ibihe byahindutse kubera ko kugira ngo ibyo biterane bigende neza bisaba amafaranga.