Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
ILPD
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Philbert Hagengimana
Philbert Hagengimana

X (Twitter)
Izanditswe na Philbert Hagengimana
RDC: Impungenge ni zose ku batavuga rumwe na Leta nyuma y’isubikwa ry’ibiganiro
25 Uku 2016Muri Afurika
RDC: Impungenge ni zose ku batavuga rumwe na Leta nyuma y’isubikwa ry’ibiganiro

Ibiganiro bihuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abatavuga rumwe na bwo, byasubitswe bitera bamwe impungenge bibaza ko hari abashobora kuzisubira ku byo bumvikanyeho.

Tunisia: Mwishywa w’uwagabye igitero akoresheje imodoka i Berlin yatawe muri yombi
24 Uku 2016Muri Afurika
Tunisia: Mwishywa w’uwagabye igitero akoresheje imodoka i Berlin yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano muri Tunisia zataye muri yombi Mwishywa wa Anis Amri, wagabye igitero cy’iterabwoba akoresheje imodoka i Berlin, agahitana abantu 12 hagakomereka 49.

Abanyarwanda baba mu mahanga beretswe ibikorwa by’iterambere bashavuzwa n’abaruharabika
24 Uku 2016U Rwanda
Abanyarwanda baba mu mahanga beretswe ibikorwa by’iterambere bashavuzwa n’abaruharabika

Bamwe mu bagize ihuriro ry’abanyarwanda baba mu mahanga beretswe bimwe mu bigaragaza ishusho y’u Rwanda rw’ubu n’urw’ejo hazaza, maze abataruherukagamo bashavuzwa n’abarusiga isura mbi.

Ibihugu bimwe by’i Burayi byahaye Kabila nyirantarengwa
23 Uku 2016Muri Afurika
Ibihugu bimwe by’i Burayi byahaye Kabila nyirantarengwa

Bimwe mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byakirije yombi icyifuzo cya Étienne Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyo guhagarika umubano na Perezida Joseph Kabila mu izina ry’Abanye-Congo.

Minisitiri w’Uburezi aratunga agatoki Kaminuza ku kwiteza ubucucike bw’abanyeshuri
22 Uku 2016U Rwanda
Minisitiri w’Uburezi aratunga agatoki Kaminuza ku kwiteza ubucucike bw’abanyeshuri

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba asanga ubucucike mu mashuri makuru na Kaminuza ya Leta buterwa no gupanga nabi gahunda z’amasomo, gutegeka abanyeshuri kuba imbere ya mwarimu igihe kitari munsi ya 80% y’icyo isomo rimara, no gutseta ibirenge mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’ikoranabuhanga mu burezi.

Abarangije muri Kwetu Film  bahawe umukoro wo kuzahura sinema Nyarwanda
22 Uku 2016Sinema
Abarangije muri Kwetu Film bahawe umukoro wo kuzahura sinema Nyarwanda

Abanyeshuri ba mbere bize gutunganya amajwi n’amashusho (Media Design) muri Kwetu Film Institute muri gahunda y’abiga imyaka ibiri, basoje amasomo banahabwa impamyabushobozi, basabwa kutirara ahubwo ibyo bize bakabikoresha bateza imbere sinema Nyarwanda.

Butaro:Havutse umwana utagira umwenge w’ikibuno
21 Uku 2016Indwara
Butaro:Havutse umwana utagira umwenge w'ikibuno

Mu bitaro bya Butaro biri mu Karere ka Burera havukiye umwana utagira innyo, wahawe ubutabazi bw’ibanze hakaba hategerejwe ko azabagwa iki kibazo kigakemuka burundu.

Kenya: Abadepite bagiye mu mitsi, baterana amakofe avanze n’ibitutsi
21 Uku 2016Muri Afurika
Kenya: Abadepite bagiye mu mitsi, baterana amakofe avanze n'ibitutsi

Abadepite muri Kenya bateranye amagambo, birananirana batukana bushumba na bwo ntibashyirwa bajya mu mitsi baterana amakofe, ubwo barimo bajya impaka ku mikoreshereze y’igihe cy’inyongera ku masaha asanzwe y’inteko rusange.

Col.Rutabana yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Chypre
21 Uku 2016U Rwanda
Col.Rutabana yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Chypre

Col.Joseph Rutabana usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel yatanze impapuro zimuhesha no guhagararira urwa Gasabo muri Chypre, Perezida w’icyo gihugu yizeza ubufatanye muri byinshi.

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cy’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije
20 Uku 2016Ibungabunga
Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cy'u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ibihe, COP 22 yateraniye i Marrakech muri Maroc mu kwezi gushize, ni bwo hatangajwe ko u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu byose bya Afurika mu kubungabunga ibidukikije.

Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kujya zivuzwa nk’abo mu cyiciro cya Kane cy’Ubudehe
20 Uku 2016U Rwanda
Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kujya zivuzwa nk’abo mu cyiciro cya Kane cy’Ubudehe

Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kujya zitangirwa ubwisungane mu kwivuza nk’ubw’abo mu cyiciro cya kane cy’ubudehe, aho Minisiteri izishinzwe (MIDIMAR) yamaze kumvikana n’Ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB) ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rizajya ryishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi kuri buri muntu.

LIPRODHOR mu ihurizo ryo gushaka miliyoni 35 zo kwishyura abakozi yambuye
19 Uku 2016U Rwanda
LIPRODHOR mu ihurizo ryo gushaka miliyoni 35 zo kwishyura abakozi yambuye

Umuryango utari uwa Leta, uharanira guteza imbere no gusigasira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, LIPRODHOR, uri mu ihurizo rikomeye ryo gushaka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ugomba kwishyura abari abakozi bawo.

Bahati yabyaye umwana ufite ubumuga bimutera gushinga ikigo afashirizamo abameze nk’uwe
19 Uku 2016U Rwanda
Bahati yabyaye umwana ufite ubumuga bimutera gushinga ikigo afashirizamo abameze nk'uwe

Nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga bwo kutabona, Bahati Vanessa utuye mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, yashinze Umuryango “Jordan Foundation”, urera abana bafite ubumuga cyane ubwo kutabona, agamije kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi bahabwa.

Ibaruwa Muhammad Ali yandikiye Mandela yagurishijwe asaga miliyoni 7 Frw
18 Uku 2016Utuntu n’Utundi
Ibaruwa Muhammad Ali yandikiye Mandela yagurishijwe asaga miliyoni 7 Frw

Ibaruwa Muhammad Ali yandikiye Nelson Mandela mu 1993 nyuma y’urupfu rwa Chris Hani, wari umugaba w’ingabo zitwaga Umkhonto We Sizwe z'ishyaka ANC, akaba n'umwe mu barwanyije politiki y'irondaruhu ‘apartheid’, yaguzwe akayabo k’ama-pound 7,200; asaga miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda.

Depite Bamporiki yabwiye urubyiruko uburyo yamenye iby’amoko
18 Uku 2016U Rwanda
Depite Bamporiki yabwiye urubyiruko uburyo yamenye iby’amoko

Gusangiza abandi amateka ye kimwe no gusangira n’abandi amateka yabo, ni kimwe mu byo Bamporiki abona bimuvura kandi bikanavura abandi ibikomere ku mutima, cyane cyane ibikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kok yashyinguwe mu buryo budasanzwe banywa ndetse banamena ‘Champagne’ ku mva ye
18 Uku 2016Utuntu n’Utundi
Kok yashyinguwe mu buryo budasanzwe banywa ndetse banamena ‘Champagne’ ku mva ye

Martin Kok, Umuholandi wahoze ari umunyabyaha ruharwa, yashyinguwe mu buryo budasanzwe, aho isanduku ye yatwawe n’abakobwa bane bambaye mu buryo budasanzwe, imva ye imenwaho ‘champagne’, isanduku imanurwa iteretseho ikirahure cyayo, indi bayinywera ku gituro.

Amb.Kimonyo yahwituriye urubyiruko ruba muri Kenya gukunda igihugu
18 Uku 2016U Rwanda
Amb.Kimonyo yahwituriye urubyiruko ruba muri Kenya gukunda igihugu

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yahwituriye urubyiruko kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bakomokamo, abagaragariza ko buri herezo ry’intera riba ari intangiriro y’iyindi.

“Nta nzitizi zikwiye kuba urwitwazo rwo kutagera ku ireme ry’uburezi muri SDGs”
17 Uku 2016U Rwanda
“Nta nzitizi zikwiye kuba urwitwazo rwo kutagera ku ireme ry’uburezi muri SDGs”

Ihuriro ry’Imiryango iharanira guteza imbere uburezi bwa bose (Rwanda Education for all Coalition/REFAC) rirakora iyo bwabaga ngo inzitizi zizwi mu burezi zitazatuma u Rwanda rutagera ku ntego yabwo muri gahunda z’iterambere rirambye (SDGs).

RDC:Byatahuwe ko umuryango wa Perezida Kabila wigwijeho ubutunzi
16 Uku 2016Muri Afurika
RDC:Byatahuwe ko umuryango wa Perezida Kabila wigwijeho ubutunzi

Iperereza ryakozwe n'ikigo cy'Abamyamerika cy'ubukungu gifite n'ibitangazamakuru, Bloomberg, ryatahuwe ko umuryango wa Perezida Kabila utunze ibya Mirenge mu masosiye asaga 70 arimo ay’ubucuruzi, ubwikorezi, gutwara abantu n’ibintu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi, byanditse ku bavandimwe be n’abandi bo mu muryango we ba hafi.

Amadosiye ya ICTR yimwe u Rwanda yashyinguwe i Arusha
16 Uku 2016U Rwanda
Amadosiye ya ICTR yimwe u Rwanda yashyinguwe i Arusha

Nubwo u Rwanda rutahwemye gusaba Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) rwafunze imiryango umwaka ushize, agashyingurwa mu Rwanda, ayo madosiye n’ibindi byose bijyanye na yo byamaze gushyingurwa mu bubiko byagenewe i Arusha muri Tanzania.

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram