Mu ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 500 muri Kenyatta International Convention Centre i Nairobi, ni ho Ambasaderi Kimonyo yagarutse ku ruhare urubyiruko rukwiye kuba rugira mu iterambere ry’u Rwanda, nyuma yo kubagaragariza inzira rwanyuzemo ngo rugere ku ntambwe ruriho, ariko ko rutaragera aho rwifuza kugera.

Mu kiganiro yagejeje kuri urwo rubyiruko ruba muri Kenya, Ambasaderi Kimonyo yagaragaje ko kubura ubwinyagamburiro bushobora gutuma habaho impinduka muri Politiki, ari cyo cyatumye mu 1990, RPA Inkotanyi ifata umwanzuro wo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu, irangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ati “Urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugamije kwimakaza ubumwe, guteza imbere demokarasi, kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda ndetse no gucyura impunzi. Ibyo ni byo byatumye politiki yacu igera aho igeze, kandi urubyiruko ni rwo rwaje ku isonga kugira ngo igihugu cyongere cyiyubake.”

Yakomeje asaba urwo rubyiruko kwirinda ibyonnyi, cyane cyane ibiba mu nkambi z’ubwihisho kuko bagishakishwa ku byaha bya jenoside basize bakoze, n’abandi bakomeje guhakana no gupfobya ndetse n’abigisha amacakubiri n’ivangura, ahubwo bakabyaza umusaruro amahirwe ari mu ishoramari mu Rwanda.

Ati “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho umurongo mwiza w’ishoramari, urimo amahirwe menshi cyane cyane ku rubyiruko. Birakwiye ko ayo mahirwe muyabyaza umusaruro kuruta uko mwata umwanya wanyu mu bidateze kugira icyo bibamarira.”

Brig.Gen Demari yabaciriye ku mayange akamaro ko gukunda igihugu

Mu batanze ibiganiro muri iryo huriro, harimo na Brig.Gen Joseph Demari wagarutse ku cyo gukunda igihugu bivuze ku Rwanda n’impamvu urubyiruko rukwiye kuba ari rwo rugibigiramo uruhare runini.

Ati “Ubwo twatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Umuyobozi wacu mukuru Perezida Paul Kagame, yari akimara kuzuza imyaka 30, abandi twari mu myaka makumyabiri, ariko ibyo ntibyigeze bitubera inzitizi mu gukuraho ubutegetsi bwari bufite igisirikare cyatojwe bihambaye kandi gifite ibitwaro kabombo.”

“Ibyo bisobanuye ko urubyiruko ari rwo rufite byose byatuma ruvana igihugu ku ntera imwe rukakigeza ku yindi mu iterambere, ariko ibyo byashoboka gusa igihe urubyiruko rwacu rwaba rukunda igihugu kandi ndizera ko mwese ariko bimeze.”

Umuherwe w’Umunyakenya w’imyaka 35 yabahaye ubuhamya…

Abitabiriye iryo huriro babashije kumva ubuhamya bwa Bernard Kioko, Umunyakenya w’imyaka 35, washinze akaba ari n’Umuyobozi mukuru wa sosiyete BernSoft LTD, wavuze ko yavutse mu muryango ukennye ku buryo utabashije kumubonera amafaranga y’ishuri muri kaminuza, ariko akaba yinjiza za miliyoni.

Nyuma yo kubura amafaranga yatuma akomeza kwiga muri kaminuza, Bernard yahisemo kwiyigisha ibyo ashobora gukorera kuri Mudasobwa, nyuma aza kubasha kujya akora porogaramu (Software), ari na byo byamufashije kugera kuri byinshi afite ubu.

Uwo mugabo ni we wabashije gukora zimwe muri Porogaramu zizwi ku Isi nka Safaricom Mpesa, Safaricom M-ticketing, ni na we kandi wabashije gukora uburyo ubutumwa bugufi bwoherejwe mu biganiro kuri televiziyo bubasha guhita busomwa n’abari kuyireba (Live TV interactive SMS).

Ubu yinjiza miliyoni nyinshi, kuko buri butumwa bwose bwoherezwa kuri za televiziyo zikoresha porogaramu ze, ahabwaho amashilingi runaka.

Virunga Express na yo yifashishijwe nk’urugero

Undi watanze ubuhamya mu by’ishoramari, ni Niyitegeka Bonavanture, ufite sosiyete itwara abantu yitwa Virunga Express, wagaragarije urwo rubyiruko uburyo akigera muri Kaminuza yashakishije imodoka ‘mini bus’, akayikoresha mu gutwara abagenzi ba Butare-Kigali.

Ibyo ngo byatumye abasha guhita yigurira iye, ari na yo yamufashije kugura iyisumbuyeho (Coaster), nyuma asaba inguzanyo ahita agura izindi maze yagura ubucuruzi bwe, none ubu atunze izigera kuri 50.