Nubwo imvururu zimaze iminsi i Kinshasa kimwe no mu yindi mijyi ikomeye muri RDC, ibintu byarushijeho kuba bibi kuva kuwa 18 Ukuboza, ubwo Perezida Joseph Kabila, yari araye aribwuse ikivi cya manda ye ya kabiri iteganywa n’Itegeko Nshinga.

Nyamara u Bubiligi busanzwe ari nk’Umubyeyi wa RDC muri Batisimu, ndetse hamwe n’u Bufaransa, u Budage ndetse n’u Bwongereza, ibyo bihugu byose byatanze umusanzu mu biganiro by’amahoro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo byateguwe n’inama y’Abepisikopi Gatulika.

Ibyo bibazo by’umutekano bikomeza kurushaho kudogera muri icyo gihugu, byatumye u Budage bufata icyemezo cyo guhagarika ibiganiro byose byari bigamije ubufatanye na RDC, u Bubiligi na bwo bufata icyemezo cyo kongera gusuzuma umubano wabwo na Kinshasa, u Bufaransa bwo bwasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE) kugira icyo ukora na wo.

Izo ngamba z’ibyo bihugu zifashwe mu gihe kuwa Kabiri w’iki cyumweru, Étienne Tshisekedi asabye abicishije mu mashusho, ko Umuryango mpuzamahanga wahagarika umubano cyangwa ubufatanye wagiranaga na Joseph Kabila mu izina rya RDC.

U Budage bwari bugeze kure ibiganiro bigamije ubufatanye na RDC, byari kuzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2017, ariko ibyo biganiro byahagaritswe nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 19 Ukuboza ndetse ngo hashobora gufatwa n’ibindi byemezo.

Avuga ku kibazo cya RDC kuwa 20 Ukuboza 2016, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, yamenyesheje ko umubano w’ibyo bihugu byombi ugomba kongera gusuzumwa, anongeraho ko icyo gihugu kizakomeza kuba maso ku muntu wese uzakora ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu cyangwa utambamira inzira ya demokarasi.

Iyo isa n’aho ari na yo ntero ya Minisitiri w’u Bwongereza, Tobias Ellwood wabwiye abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru ko niba nta bwumvikane bubayeho hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo muri RDC, ibyo bihugu byombi bigomba guhita bihindura imibanire. Yakomeje anenga kuba amatora atarateguwe kandi ngo akorwe muri uyu mwaka wa 2016 nk’uko byari biteganyijwe.

Nyuma y’aho guhera kuwa 12 Ukuboza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye Abanye-Congo icyenda ibyemezo bishingiye ku mutungo wabo bwite, u Bufaransa bwasabye UE gusuzuma umubano wawo na RDC hashingiwe ku bukana bw’ihungabana ry’umutekano muri icyo gihugu.

Kuva kuwa 18 Ukuboza, abantu basaga 30 ni bo bamaze gupfa muri RDC nk’uko bitangazwa na Polisi, bakaba baraguye mu guhangana kw’abaturage cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abashinzwe umutekano.