Inyigo yakozwe n’iryo huriro, igaragaza ko ubumenyi buke bw’ababyeyi, umushahara wa mwarimu utajyanye n’ibiciro byo ku isoko, ihindagurika rya hato na hato ry’imfashanyigisho, ari inzitizi zituma ireme ry’uburezi mu Rwanda ritagerwaho uko byifuzwa.

Icyakora ngo ibyo ntibikwiye gutuma u Rwanda rutagera ku ntego ya Kane muri 17 za SDGs, ari na yo mpamvu REFAC nk’Umuryango ufite mu nshingano gukora ubuvugizi ku bijyanye n’uburezi, igenda ihugura abafite uburezi mu nshingano zabo, ababyeyi bahagarariye abandi, abayobozi mu nzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abandi.

Umuyobozi wungirije wa REFAC, Rukabu Benson yatangarije IGIHE ko ayo mahugurwa aba agamije kungurana ibitekerezo ku buryo bw’imikorere yatuma za nzitizi zidakoma u Rwanda mu nkokora mu kwesa imihigo mu ntego z’iterambere rirambye.

Ati “Aya mahugurwa aba agenewe abari mu rwego rw’uburezi, hagamijwe kuganira kuri politiki y’uburezi, tukababwira aho igeze, icyo Politiki y’uburezi ku rwego rw’Isi ibivugaho, ibyo bigatuma bamenya uburezi bwifuzwa n’icyerekezo cy’ubwo barimo batanga.”

Muri ayo mahugurwa banaboneraho kubibutsa icyo igihugu kibatekerezaho ahanini hagendewe ku mbogamizi ziba zagaragajwe mu bushakashatsi REFAC iba yakoze.

Amahugurwa nk’ayo amaze gutangwa mu bice bitandukanye by’igihugu, akaba yaratangiriye mu Karere ka Musanze muri Nzeri, hakaba hari hagezweho Umurenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Muri Werurwe 2015 REFAC yakoreye inyigo mu turere dutatu ari two: Kicukiro, Gicumbi na Rwamagana, igaragaza uko ireme ry’uburezi rihagaze mu Rwanda, n’impamvu zituma ritagera ku rugero rwifuzwa.

Bimwe mu byagaragaye, harimo kuba ababyeyi batabona umwanya wo kwita ku myigire y’abana babo, bigatuma ireme ry’uburezi mu Rwanda ritagerwaho.

Iyo nyigo yanagaragaje uruhare rwa Leta rushingiye ku mushahara muto wa mwarimu, hamwe n’ihindagurika rya hato na hato ry’imfashanyigisho, ariko iyo abarimu bahuye n’ababyeyi ndetse n’abahagarariye inzego za Leta bakabiganiraho, bigabanya ingaruka.

Hari kandi n’ababyeyi badafite ubumenyi buhagije ku buryo bafasha abana gusubiramo amasomo, ahubwo ugasanga umwana ni we ujijutse kurusha umubyeyi.

REFAC (Rwanda Eduction For All Coalition) igizwe n’imiryango itari iya Leta igera kuri 22, yose ikaba ihurije ku ntego yo guharanira ireme ry’uburezi.

Umuyobozi wungirije wa REFAC, Rukabu Benson atangaza ko bakora amahugurwa mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bw’imikorere ikuraho inzitizi mu kwesa imihigo mu ntego z’iterambere rirambye
Umuyobozi wungirije wa REFAC, Rukabu Benson atangaza ko bakora amahugurwa mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bw’imikorere ikuraho inzitizi mu kwesa imihigo mu ntego z’iterambere rirambye