Mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma mu birebana n’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda, Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri yitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, ishinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage, baganira ku bibazo byagaragaye mu igenzura ryakozwe hagamijwe kureba uruhare rw’ayo mashuri mu kwihutisha Iterambere ry’u Rwanda.

Perezida w’iyo Komisiyo, Senateri Galican Niyongana, yatangaje ko igenzura bakoze ryari rigamije kureba uruhare rw’amashuri makuru na Kaminuza mu kwihutisha iterambere ry’Abanyarwanda.

Ati “Turi mu gikorwa cyo kureba uburyo Kaminuza iba igisubizo ku iterambere ry’igihugu, ku mibereho myiza y’abanyarwanda no gukemura ibibazo bahura na byo muri izo nzego z’iterambere.”

Yakomeje avuga ko ibibazo byinshi babonye uretse ubucucike mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta, ngo hari n’ibibazo bishingiye ku mikoro, nk’ibikoresho bike, amikoro make mu gukora ubushakashatsi, ubuke bw’imfashanyigisho cyane mu by’amasomo-ngiro n’ibindi.

Ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri, Minisitiri Musafiri yagaragarije Abasenateri ko umubare w’abanyeshuri udateye impungenge kuko amashuri afite icyo kibazo usanga ari yo aba yacyiteye, aboneraho kugaragaza ahakwiye gushyirwa imbaraga.

Ati “Ubucucike buteye impungenge ni umubare munini w’abanyeshuri utangana n’ibikenerwa muri ‘Laboratoire’, ni ho tugomba gushyira imbaraga cyane. Ariko ubundi bucucike bw’abajya mu ishuri bwo nta n’irindi shoramari Leta y’u Rwanda ikwiye kongeramo yubaka inzu muri Kaminuza y’u Rwanda, kubera ko n’izihari ntabwo zikoreshwa ku kigero cya 70%.”

Senateri Mukankusi Perrine, yavuze ko hari aho basanze umwarimu umwe yigisha abanyeshuri magana abiri cyangwa magana atatu ndetse n’aho usanga yigisha abarenze abo.

Minisitiri Musafiri yahise avuga ko “ibyo bibazo Kaminuza ubwayo ari yo ibyitera, ubundi ibikorwaremezo dufite tubikoresheje neza, tukagira n’umubare uhagije w’abarimu, niba tuvuga ko umwarimu adakwiye kwigisha abanyeshuri barenze 80 mu ishuri rimwe, birashoboka. Ariko bizashoboka ari uko hari ikintu lkimwe duhinduye mu mitekerereze, haba mu barimu, mu banyeshuri no mu bayobozi.”

“Muzagende mugenzure gahunda y’amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, muzasanga amasomo atangira saa mbili, abakoze ishyano bakageza saa kumi, barangiza bagafunga, guhera saa kumi kugeza ejo saa mbili za mugitondo, ibyo ni ibikorwaremezo biba birimo gupfa ubusa.”

Avuga ko biramutse bipanzwe neza, ishuri rifite abanyeshuri 210 rigacibwamo amatsinda atatu y’abantu 70, amasaha y’amasomo akiyongera, ntabe akigarukiye saa kumi gusa, ahubwo agakomeza na nijoro n’iminsi yo kwiga ikiyongera ntibe kugeza ku wa Gatanu gusa, byashoboka.

Yakomeje agaragaza ko impamvu ingana ururo, aho yavuze ko bituruka ku guseta ibirenge kw’abarimu n’abanyeshuri, baba bashaka gukora mu ‘gi-fonctionnaire’ (bafite amasaha yo kugerera ku kazi n’andi ntarengwa bagomba gutahira). Yakomeje agaragaza ko kuri ubu ugereranyije, usanga igihe cy’amasomo mu mwaka kitarenga ibyumweru 30 muri 52 biwugize, bityo akibaza icyo ibindi 20 biba byakozwemo dore ko abarimu baba babihembewe.

Uretse gupanga nabi gahunda y’amasomo, hazaho no guseta ibirenge mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ikoranabuhanga mu burezi yemejwe muri Mata uyu mwaka, aho Leta yemeje ko 60% y’amasomo akwiye kujya atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo ngo bishyizwe mu bikorwa, byaba igisubizo cy’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kuko ufite mudasobwa na Internet ye aba ashobora kwigira aho ari hose atagombye kujya kwicara imbere ya mwarimu.

Senateri Laurent Nkusi yagaragaje ko hari aho usanga abanyeshuri bikoreye intebe bava mu ishuri rimwe bajya mu rindi, ahandi ugasanga bamwe bariga barungurukiye mu madirishya nk’uko yabibonye hamwe mu ho yagiye kwigisha, agashima ko hari ingamba mu magambo ariko akanagaragaza impungenge z’uko bidashyirwa mu bikorwa kandi bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Mu gihe amashuri makuru na Kaminuza ya Leta bataka ubucucike bw’abanyeshuri, mu bigenga ho ngo bahangayikishijwe n’uko umubare w’abanyeshuri ugenda ugabanuka.

Minisitiri Musafiri avuga ko amashuri akoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga ubucucike bwashira
Minisitiri Musafiri avuga ko amashuri akoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga ubucucike bwashira
Senateri Nkusi Laurent (iburyo) na Mukankusi Perrine bagaragaje ko ikibazo cy'ubucucike muri za kaminuza kikibangamiye ireme ry'uburezi
Senateri Nkusi Laurent (iburyo) na Mukankusi Perrine bagaragaje ko ikibazo cy'ubucucike muri za kaminuza kikibangamiye ireme ry'uburezi
Abayobozi muri Minisiteri y'Uburezi bari bagiye kuganira n'Abasenateri ku bibazo byagaragaye mu burezi
Abayobozi muri Minisiteri y'Uburezi bari bagiye kuganira n'Abasenateri ku bibazo byagaragaye mu burezi
Perezida wa Komisiyo y'Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage, Senateri Galican Niyongana
Perezida wa Komisiyo y'Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage, Senateri Galican Niyongana