Mu kiganiro cyari kigamije kugaragaza ishusho y’ibikorwa bireba impunzi mu mwaka wa 2016 mu Rwanda, Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana, yatangaje ko Abarundi n'abanyecongo bahungiye mu Rwanda batuye mu mijyi bagiye kujya bahabwa igisa n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), bakajya batangirwa imisanzu ingana n’iy’Abanyarwanda bo mu cyiciro cya kane cy’Ubudehe.
Ministiri Mukantabana yavuze ko nk’uko abandi banyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza, abahungira mu Rwanda na bo bakwiye kujya bagerwaho na Politiki z’icyo gihugu, ari na yo mpamvu hatekerejwe kuba impunzi zajya zivuzwa nk’uko abanyarwanda bivuriza mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
Ati “Impunzi ntabwo zagiye mu byiciro by’ubudehe kimwe n’abandi banyarwanda, ni yo mpamvu nababwiye ko ubwishingizi bajyamo ni igisa na ‘Mutuelle de santé’ ariko ntabwo twacyita Mituweli nk’uko abanyarwanda bayifite, kuko nk’uko mubizi, iyo abanyarwanda bafite ishingiye ku byiciro by'ubudehe.”
Yakomeje avuga ko ibiganiro hagati ya RSSB na UNHCR byarangiye, ati “Kuri izi mpunzi z’Abarundi rero, icyo twakoze ni ukumvikana na RSSB nk’uko twakumvikana n’ikindi kigo cy’ubwishingizi, kugira ngo turebe igiciro giciriritse ariko kitari hasi cyane, HCR yashobora kwishyurira buri mpunzi kugira ngo ishobore kuvurwa bigendeye k’uko Mituweli ikora.”
“Kugeza uyu munsi twari twashoboye kumvikana ku mafaranga yakwa umuturage uri mu cyiciro cyo hejuru, ni ukuvuga ibihumbi birindwi (7,000Frw) kuri buri mpunzi, akaba ari yo UNHCR izatanga kugira ngo na bo bashobore kujya mu cyiciro cya Mituweli nk’uko n’abanyarwanda bavurwa.”
Icyakora ngo ibyo ntibikuraho inshingano UNHCR isanganywe zo gukomeza gushyiraho serivisi z’ubuzima z’ibanze ku mpunzi, iyo Mituweli ikazajya yunganira cyane cyane uwaba ukeneye koherezwa mu bindi bitaro bya Leta mu gihe indwara ye yananiranye mu kigo nderabuzima.
Icyiciro cya kane cy’Ubudehe, kigizwe n’abakozi ba Leta bari ku rwego rw'abayobozi(Directeur) kuzamura, n’abakire bazwi bafite amamodoka n’inganda n’inzu(amagorofa). Abanyarwanda bari muri iki cyiciro bangana na 58 069 batuye mu ngo 11 664, bahwanye na 0,5%, aba bakaba ari bo bagiye kwiyongeraho impunzi ziri mu Rwanda ziyingayinga 160 000.





Ibitekerezo 0