Martin Kok yashyinguwe kuwa kane w’iki cyumweru, nyuma yo kwicwa arashwe kuwa 8 Ukuboza uyu mwaka, ubwo yari mu modoka ku irembo iwe ahitwa Laren mu Majyaruguru y’u Buholandi.
Umuhango wo gushyingura Martin Kok watangiriye ahitwa Volendam usorezwa mu irimbi rya Vredenhof riri i Amsterdam, ari na ryo yashyinguwemo.
Isanduku irimo umurambo we, yaherekejwe n’abakobwa bane bambaye amakanzu asatuye kugeza mu rukenyerero, bageze mu irimbi bagenera buri wese ikirahuri cya ‘Champagne’, ndetse no ku isanduka ya Martin Kok baterekaho ikindi kirahuri babimanurana mu mva mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera.
Mbere yo kwinjira mu irimbi, buri wese yaciye mu cyuma cyagenewe gusaka mu rwego rw’umutekano, ndetse n’ubwo umuhango wo gushyingura wari usojwe haturikijwe ibishirira byagereranywa n’intambi (urutambi).

Martin Kok yavukiye ahitwa Edam mu 1967, atangira kuba umunyabyaha ruharwa akiri muto, aho yahereye mu gucuruza ibiyobyabwenge bya cocaine. Ubwo yari agize imyaka 21, yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi.
Akimara gufungurwa, yishe umwe mu nshuti z’umukobwa bakundanaga, maze ahita akatirwa igifungo cy’imyaka 14.
Yahise yishora mu by’urukozasoni bishingiye ku gitsina, aho yakoze urubuga (blog) yise Vlinderscrime aho yagaragarije ahantu hakorerwa ibyaha mu Buholandi, ibi na byo bikaba byaramwongerereye abanzi.
Martin Kok yarashwe n’umusore w’Umwongereza w’imyaka 27.
Reba video y'uko byagenze mu gushyingura Martin Kok




Ibitekerezo 0