Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2015, ni yo yasabiye Col. Rutabana guhagararira u Rwanda i Tel Aviv muri Israel, ashyikiriza Perezida w’icyo gihugu impapuro zimuhesha ubwo bubasha muri Kamena uwo mwaka.
Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda no muri Chypre, yazishyikirije Perezida Nico Anastasiades.
The New Times dukesha iyi nkuru itangaza ko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Col.Rutabana yatangaje ubushake bw’u Rwanda mu gukaza umubano muri Dipolomasi na Chypre.
Muri iryo tangazo, bagira bati “Intumwa y’u Rwanda yasabye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi mu birebana n’uburezi, ingufu z’amashanyarazi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ibikorwa remezo, ikoranabuhanga ndetse no mu birebana n’ubuzima.”
Perezida Anastasiades wa Chypre yashimiye Col.Rutabana kuba ari we watoranyijwe guhagararira igihugu cye, amwifuriza ishya n’ihirwe mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Uwo mukuru w’igihugu yagarutse ku mubano igihugu ayoboye gifitanye n’u Rwanda, yibutsa ko ibyo bihugu byombi bihurira muri byinshi, nko mu Muryango w’Abibumbye ndetse no mu w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Yagaragaje ko Guverinoma ye yiteguye gukora ibishoboka ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho gutera imbere, hashakishwa n’ibishya bishobora gufatanyamo.”
Igihugu cya Chypre giherereye ku mugabane w’u Burayi, mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée, kikagira Umurwa mukuru witwa Nicosia, kigahana imbibi na Turikiya mu Majyaruguru, igice gisigaye kikaba inyanja.





Ibitekerezo 0