Ni muri urwo rwego, nk’uko yagiye abikora henshi mu biganiro, ubwo yari mu kigo cya gisirikare i Gabiro ahaberaga Itorero Urunana rw’Urungano mu ntangiriro z’iki Cyumweru, yanagarutse ku mateka ye bwite mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, dore ko ngo yabaye akiri muto, ikamusigira ibikomere bitandukanye birimo no kuba yari asangiye ubwoko n’abayikoze.
Depite Bamporiki avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we yari akiri muto, ndetse hakaba nta n’igihe kinini cyari gishize amenye ubwoko bwe.
Ati “Jenoside yabaye nkiri umwana, mfite imyaka 10 n’amezi 6. Yabaye maze umwaka umwe menye ubwoko […] mu 1993 ni bwo badutumye kujya kubaza ababyeyi bacu ubwoko n’umwuga. Jenoside yabaye hashize umwaka umwe Mama ambwiye ko ari Umuhutukazi washakanye n’Umuhutu, nkavuka ndi umuhutu, mbisubiza kwa mwarimu ntyo nk’uko yari yabintumye.”
Icyo gihe Depite Bamporiki ngo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, akabona ibiri kuba ariko ntabisobanukirwe, kuko ataramenya ko ari Abahutu barimo kwica Abatutsi.
Ati “Mu bitaro by’i Kibogora aho nari ndwariye barica ku munsi wa mbere, ku munsi wa kabiri no ku munsi wa gatatu barica, nabaza Mama wari undwaje nti ‘kubera iki abantu barimo kwica abandi?”
Hashize nk’icyumweru Bamporiki ataramenya abari gupfa, abari kubica n’impamvu bari kubica.
Ijoro rimwe mu bitaro bya Kibogora haje uwitwa Pascal, avuga izina rye, avuga ko ashaka aho yihisha, kandi ngo yari afite umwana ufite nk’imyaka itatu cyangwa ibiri. Baramubwiye ngo afate igitanda kitariho abantu akiryameho, ariko abasubiza ko aramutse akiryamyeho, bashobora kukimusangaho bagahita bamwica.
Ibyo ngo byateye urujijo Bamporiki wahise atangira kwibwira ko abantu bo mu bitaro ari bo bari kwica abatari abo mu bitaro.
Ati “Pascal agiye kujya munsi y’igitanda nari ndyamyeho, umwana yari afite, Mama wanjye aramumwaka, tuzimije amatara ngo turyame wa mwana atangira kurira.” Ubwo Pascal yahise ava munsi y’igitanda, afata wa mwana bararyamana.
Mu gitondo cya kare ni bwo Bamporiki yumvise amajwi y’abantu bavuza induru, baririmba indirimbo ivuga ngo “iyeee tubatsembatsembe, iyeee tubagandagure”, gusa ngo ntibavugaga abo bica abo ari bo, ari nayo mpamvu baciye inzugi bakinjira mu bitaro, na we (Bamporiki) arabyuka aricara ategereje ko na we agiye gupfa.
Ati “Umuntu araza avuga ngo turashaka Pascal. Mu by’ukuri sinzi uwagiye kubabwira ko Pascal ahari, niba ari uwasohotse nijoro, niba ari uwamubonye yinjiramo, icyo nibuka ni uko umugabo umwe muri ba bandi benshi bari baje, yinjiye munsi y’igitanda cyanjye, amukururamo undi bari kumwe ahita amukubita umupanga.”
“Mbona umwana asigaye mu gihimba cy’umuntu udafite umutwe, mvuza induru, Mama ahita aca muri za Nterahamwe, amfata umunwa ku buryo ibyakurikiye byose, uburyo bishe uwo mwana, nabibonye ntashobora gutaka, ariko ntazi n’impamvu, ndi muri urwo rujijo.”
Yakomeje avuga ko uwo mwana we yicishijwe ubuhiri yakubitiwe mu gituza cya Pascal wari waciwe umutwe, maze abo bicanyi bahita basohoka, maze Nyina abona kumubwira ko abahutu barimo kwica abatutsi kandi ko niyongera kuvuza induru na bo baza bakabica bibwira ko na bo baje kwihisha mu bitaro.
Kuba yarasabwaga guceceka n’ibyo abonye byose akaryumaho, ntibyamworoheye na mba kuko ubwo yasohokaga ngo ajye mu mbuga y’ibitaro, yahasanze umurambo wa mwarimu, kandi ngo kuva mu buto bwe ntiyari azi ko ba mwarimu na bo bagira ubwoko.
Ati “Naraje mbwira Mama nti ‘ntabwo bari kwica abatutsi gusa ahubwo bari kwica n’abarimu.’” Mama we yamusubije ko ubwo uwo mwarimu na we ari umututsi.
Abantu bamaze kwicwa, Bamporiki yaje kuva mu bitaro, ageze imuhira abantu batangira guhunga, ibyo na byo bimusubiza mu rujijo bundi bushya, kuko muri ako gace bavugaga ko abatutsi bapfuye bashize.
Ati “Noneho haza igihuha ngo abantu nibahunge, abatutsi bafashe igihugu. Nkibaza nti ‘ese ko abatutsi bapfuye bagashira, abafashe igihugu bavuye he?”
Uwari Konseye (Umuyobozi wa Segiteri) yatumyeho Bamporiki ngo aze bahungane kuko yari umubyeyi we muri Batisimu, ahita ajyayo asanga yamaze guhunga kare ahubwo inzu yaho Interahamwe zirimo kuyisenya kuko abahwituriraga abandi guhunga banashakaga kubohoza imitungo yabo.
Ibyo byatumye ataboneza iy’ubuhungiro bwo muri Congo kimwe n’abandi, ariko kandi ngo ibyo yabonye byose byamuteye ibikomere ku mutima kubera kwiyumvishaka ko ibyabaye byakozwe n’abo basangiye ubwoko.
Icyakora yavuze ko gutanga no guhabwa ubuhamya bivura ibikomere, ndetse ngo mu bihugu by'amahanga hari igihe biba ngombwa ko umuntu yishyurwa kugira ngo atange ubuhamya bw'ibyamubayeho, bityo akaba ari amahirwe urwo rubyiruko rwabonye yo kubona abaruha ubuhamya.


Ibitekerezo 0