BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisiteri y’umutekano yatangaje ko uwo musore yatawe muri yombi hamwe n’abandi bagenzi be babiri, bose bakaba bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 27, kandi bose bakaba babarizwaga mu itsinda rikora ibikorwa by’iterabwoba.

Abo bafashwe nyuma y’amasaha make Anis Amri w’imyaka 24, ukomoka muri Tunisia, arasiwe ahitwa Sesto San Giovanni, hafi y’Umujyi wa Milan mu Butaliyani, akaba yarishwe nyuma y’iminsi itatu ashakishwa hose ku mugabane w’u Burayi.

Minisiteri y’umutekano ikomeza ivuga ko mwishywa wa Amri bajyaga bavugana akamufasha kwihisha inzego z’umutekano. Aniyemerera ko yajyaga afasha umutwe wa Islamic State.

Abo basore batatu bafashwe bakoreraga mu mijyi ya Fouchana, ndetse na Oueslatia uri hafi ya Kairouan Amri avukamo, uyu ukaba uherereye mu birometero 150 mu Majyepfo ya Tunis, Umurwa mukuru wa Tunisia.