Umuyobozi wa Kwetu Film Institute, Eric Kabera, yatangarije IGIHE ko aba banyeshuri bahawe ubumenyi buzatuma bashobora kwiteza imbere kandi bagateza imbere sinema Nyarwanda.
Ati “Kwiga ni uguhozaho, bararangije ariko nkanjye nigisha abanyeshuri banjye, gusa hari ibyo nanjye banyigisha. Aba bavuyemo hari ubumenyi bamaze kugeraho, twumva ko hari ikintu cy’ingenzi bazatugezaho bijyanye n’ishusho twifuza y’ibya sinema yacu, kuko barabyumva, bazi gukora cyane, kwihangana, bazi gufasha bagenzi babo gukora.”
Yakomeje avuga ko indi mpamvu y’ingenzi ari uko bazi neza umurongo w’imitekerereze barimo, nko kwitanga ubwabo no kwitangira igihugu, kandi bakamenya ibikenewe gukorwa.
Iyi ni gahunda ya ‘Rwanda Media Project’ irimo ibice bibiri, birimo kimwe gikorwa nk’amahugurwa, hakaba n’ikindi cyo kwiga gutunganya amajwi n’amashusho (Media Design). Ayo masomo akaba amara imyaka ibiri, iki gice aba mbere bakaba bakirangijemo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016.
Abo banyeshuri bigishijwe n’impuguke zo mu Kigo cy’Abadage, Deutsche Welle Academy, bakaba barize gufata amajwi n’amashusho, kuyatunganya, gukoresha amatara, ndetse banongererwa ubumenyi mu gutegura inkuru z’amashusho bazajya bakora.
Abo banyeshuri bigishirijwe i Kigali baranahimenyerereza ariko nyuma boherezwa kwimenyereza mu Budage mu gihe cy’amezi abiri.
Ayo masomo ni amwe mu y’Ubumenyingiro (TVET), akaba atangwa mu bihembwe bine (four semesters), aho buri kimwe kiba kigizwe n’ibyumweru 10, hakiyongeraho ibindi byumweru hagati y’umunani n’icumi byo kwimenyereza (internship).
Idrissa Gasana Byiringiro, umwe mu basoje amasomo yatangarije IGIHE ko bahungukiye byinshi, ku buryo atashidikanya ku iterambere rya sinema Nyarwanda ndetse no mu Itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho muri rusange.
Ati “Tuhavanye ubumenyi n’ubushobozi bihagije kuko ibyo twize byari amasomo-ngiro (pratique) cyane. Kuva twatangira twakoze filimi ngufi zitandukanye, ku buryo mbere yo gusoza buri munyeshuri yagombaga gukora filimi y’iminota itatu, akifatira amashusho, akayitunganyiriza kandi akaniyobora.”
Nubwo nta n’umwe watsinzwe, icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda y’amasomo cyatangiwe n’abanyeshuri 15, hasoza 13 kuko umwe yavuyemo amasomo atarangiye, mu gihe undi we ubwo bari bageze hagati, yahise ajya gukomereza kwiga mu Budage.
Abakobwa ni mbarwa mu byo gutunganya amajwi n’amashusho
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Kwetu Film Institute, Ndimbira Claudine Shenge, yatangaje ko bitewe n'uko buri wese agira impano ye ndetse umukobwa cyangwa umugore bagakunda kugira intege nke ugereranyije n’abagabo, ari na yo mpamvu Abanyarwandakazi bahitamo ibyoroshye cyangwa bidasaba imbaraga nyinshi nko muri sinema mu Rwanda.
Avuga ko uretse ibyo, impamvu nyamukuru abakobwa batitabira cyane ibijyanye na tekiniki mu gufata amashusho no kuyatunganya, ari uko bisa n’aho bikiri bishya mu muryango nyarwanda.
Ati “Icya mbere ni ukwitinya, icya kabiri ni uko ibi bintu dukora ntiharazamo amafaranga, cyangwa se ngo ubikore uzi ko uzahita ubona akazi. Bisaba kuba utyaye, kandi ukora cyane.”
Kugeza ubu mu mfura za gahunda yo kwiga imyaka ibiri muri Kwetu Film Institute nta mukobwa urimo n’ubwo hari harimo babiri ubwo batangiraga. Mu buheta ho hiyandikishije abanyeshuri 47 barimo abakobwa umunani, abo bose bakaba ari bo bazatoranywamo 15 bazatangira amasomo muri Mutarama 2017.





Ibitekerezo 0