Uyu muhango wabaye ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu Ngoro y’Umwami ya Istana Nurul Iman, iherereye muri Brunei Darussalam.
Ambasaderi Muhizi azajya ahagararira inyungu z’u Rwanda muri Brunei Darussalam, ariko akomeze kugira icyicaro muri Singapore, aho asanzwe ahagarariye u Rwanda mu rwego rwa dipolomasi.
Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yashyize ku rubuga rwa X, yatangaje ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Brunei Darussalam.
Yagaragaje ko biteganyijwe ko kizafasha ibihugu byombi kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bucuruzi, ishoramari no guteza imbere umubano hagati y’abaturage babyo.
Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yashimangiye ko iyi ntambwe izafungura amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe guteza imbere inyungu bihuriyeho n’ubukungu bwabyo.
Gushyikiriza Sultan wa Brunei impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda biha Ambasaderi Muhizi ububasha bwo gukora imirimo ye ya dipolomasi muri icyo gihugu, no gukomeza guteza imbere umubano wacyo n’u Rwanda.
Brunei Darussalam ni igihugu giherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, ku kirwa cya Borneo, kikaba kiyobowe na Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah.
Ni igihugu gifite ubukungu bushingiye ahanini ku mutungo kamere, by’umwihariko peteroli na gaz.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano n’ibihugu byo muri Aziya, hagamijwe kwagura amahirwe y’ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.








Ibitekerezo 0