IGIHE

Australia: Abanyarwanda batangije ishuri ryigisha abana babo Ikinyarwanda

0 30-08-2026 - saa 11:57, Léonidas Muhire

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Victoria muri Australia (RCA Victoria), watangije gahunda yo kwigisha abana bato Ikinyarwanda, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kugirana isano n’u Rwanda, ururimi, umuco n’indangagaciro by’igihugu bakomokamo.

Iyi gahunda yatangijwe muri Kamena 2026, itangirana n’abana 10, ariko mu mezi agera kuri atatu imaze kugera ku bana hafi 40.

Umuyobozi wungirije wa RCA Victoria, Ntaganda François, akaba ari na we uhagarariye iyi gahunda afatanyije na Ikirezi Francine, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kuyitangiza cyaturutse ku rukundo n’umurava bafitiye u Rwanda.

Ati “Igitekerezo cyaturutse ku rukundo n’umurava dufitiye Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Twashingiye no ku cyifuzo cyo kugira ngo abana bacu bavukiye cyangwa bakurira muri Australia bakomeze kugira isano n’Igihugu bakomokamo.”

Yavuze ko abana bakurira ahantu Icyongereza ari rwo rurimi rukoreshwa cyane mu buzima bwa buri munsi, bityo ko hari impungenge ko uko ibisekuru bisimburana bashobora gutakaza Ikinyarwanda, mu gihe nta buryo buhamye bwo kukibigisha bushyizweho.

Yasobanuye ko intego y’iyi gahunda itagarukira ku kwigisha abana Ikinyarwanda gusa, ahubwo ko harimo no kubafasha kumenya u Rwanda, amateka yarwo, umuco, indangagaciro n’imigenzo by’Abanyarwanda.

Kugeza ubu, iyi gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda ikorera mu bice bitatu muri Victoria, ari byo Wyndham Vale, Tarneit na Melton ku minsi inyuranye y’icyumweru.

Abategura iyi gahunda bavuga ko amasomo ategurwa mu buryo bworohereza abana aho bigishwa kuvuga, kumva, gusoma no kwandika Ikinyarwanda, hakifashishwa kandi indirimbo, imikino, inkuru n’ibiganiro kugira ngo abana babyiyumvemo.

Abana kandi bigishwa hashingiwe ku rwego buri wese agezeho, kuko hari abasanzwe bumva Ikinyarwanda ariko batakivuga neza, hakaba n’abandi baba bagitangira.

Mu masomo y’ibanze harimo indamukanyo, imibare, amabara, abagize umuryango, amazina y’ibintu ndetse n’ibiganiro byoroheje abana bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Intego ni uko abana nibataha mu Rwanda bazabasha kuvugana n’imiryango yabo ndetse n’abandi Banyarwanda, kandi bakumva ko u Rwanda atari Igihugu bumva mu makuru gusa ko ahubwo bagikomokamo kandi bafitanye na cyo isano.

Mu myaka itanu iri imbere, RCA Victoria yifuza kwagura iyi gahunda ikagera ku bana benshi bo mu duce dutandukanye twa Leta ya Victoria, ndetse uko ubushobozi buzagenda buboneka, ikagera no mu bindi bice bya Australia.

RCA Victoria kandi irifuza kugira abarimu benshi n’ibyiciro by’amasomo biteguye neza ndetse n’ibikoresho bihagije byo kwigisha ururimi, amateka n’umuco by’u Rwanda.

Abigishwa Ikinyarwanda bari mu byiciro binyuranye by'imyaka
Abana b’Abanyarwanda batangiye kwigishwa Ikinyarwanda no gutozwa umuco w’u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza