IGIHE

Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry bizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye

0 13-07-2026 - saa 18:32, IGIHE

Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry bizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, hashimirwa uruhare rw’Inkotanyi zahaye u Rwanda icyerekezo gishya na bo biyemeza gukomeza gufatanya n’igihugu mu iterambere.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 10 Nyakanga 2026 giteguwe na Ambassade y’u Rwanda muri Guinée-Conakry, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu n’intumwa za Guverinoma ya Guinée-Conakry.

Cyitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri iki gihugu. Igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Conakry mu mbuga iberamo ibirori izwi nka Monument du 22 Novembre, muri Komini ya Kaloum.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera, yashimye ubwitange bw’Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikabohora igihugu.

Yavuze ko intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu rugamba rwo kwiteza imbere mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubuzima, uburezi n’imiyoborere myiza igaragaza ko u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwibohora biciye mu kwiyubaka no guha abarutuye amahirwe yo kubaho neza.

Ambasaderi Sebera kandi yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Guinée-Conakry, ugaragarira no mu bufatanye butandukanye binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye agamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego z’ubukungu, ubuhahirane ndetse no guteza imbere umuco.

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Guinée-Conakry, Abdoulaye Youla, yashimye u Rwanda cyane ku ntambwe rumaze gutera mu iterambere, anashimangira ko kwibohora ari ikimenyetso ntakuka cy’uko mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwubatse isura nshya ishingiye ku bumwe, ubutabera, ubwiyunge n’iterambere rifatika.

Muri ibi birori Abanyarwanda n’inshuti zabo zo muri Guinée-Conakry basusurukijwe n’itsinda Gakondo ryitwa Indashyikirwa.

Umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry urahamye. U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza