Iyi gahunda yatangijwe ku wa Kabiri mu Mujyi wa Zurich mu Busuwisi, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye na Ambasade z’u Rwanda mu Busuwisi no mu Budage.
Igamije gushimangira ubufatanye busanzweho no gutangiza ubundi bushya n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo iyi gahunda yatangizwaga i Zurich, Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Urujeni Bakuramutsa, yasobanuye ko ifite intego ebyiri z’ingenzi.
Iya mbere ni ugushimangira umubano n’ibigo bitegura ingendo z’ubukerarugendo ndetse n’ibigo bifasha abantu gutegura ingendo, bisanzwe bikorana n’u Rwanda. Indi ni ugushaka abafatanyabikorwa bashya mu rwego rw’ubukerarugendo.
Muri iyi gahunda, hibanzwe by’umwihariko ku bukerarugendo bushingiye ku nama n’ibikorwa mpuzamahanga, buzwi nka MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions).
Ubu bukerarugendo bukubiyemo inama z’ubucuruzi, ingendo, inama mpuzamahanga n’imurikabikorwa by’abakora ibintu binyuranye.
Ambasaderi Urujeni yavuze ko kugirana ibiganiro n’abakora muri uru rwego mu mijyi uko ari itatu ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize iyi gahunda.
U Rwanda rwifuza kurushaho kwigaragaza nk’igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga, amahugurwa, ibikorwa by’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’amarushanwa ya siporo.
Yagaragaje ko u Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye mu kwakira ibikorwa nk’ibyo, rukaba rwifuza kubyubakiraho kugira ngo rukomeze kureshya ibindi bikorwa mpuzamahanga.
Iyi gahunda iri mu ngamba zagutse za RDB zo guteza imbere ubukerarugendo, zirimo kwagura amasoko aturukamo ba mukerarugendo, gushimangira ubufatanye mpuzamahanga no kumenyekanisha amahirwe u Rwanda rutanga mu bukerarugendo busanzwe n’ubushingiye ku nama.
Nyuma yo gutangirizwa i Zurich, iyi gahunda izakomereza mu mijyi ya Munich na Düsseldorf yo mu Budage.
Binyuze muri ibi bikorwa, u Rwanda rwitezweho kurushaho gushimangira umubano n’abakora mu bukerarugendo i Burayi no kubona abafatanyabikorwa bashya bazagira uruhare mu iterambere rirambye ry’uru rwego.




















































Ibitekerezo 0