Abanyarwanda baba muri Indonesia yizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, hagaragazwa uburyo umuco na wo ushobora kuba ikiraro gishimangira umubano hagati y’ibihugu.
Ni umuhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2026 bibera mu Murwa Mukuru Jakarta.
Byitabiriwe n’abahagarariye Guverinoma ya Indonesia, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, imiryango mpuzamahanga, Abanyarwanda baba muri Indonesia ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igaruka ku kugaragaza uburyo urugendo rw’u Rwanda mu iterambere rukomeje, wabaye umwanya wo kuzirikana iterambere u Rwanda rwagezemo mu myaka 32 ishize no kugaragaza uburyo rukomeje guharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bidaheza.
Hagaragajwe ko kwibohora ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda ugaragaza urugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize irushegeshe.
Abitabiriye iki gikorwa kandi beretswe ko kwizihiza umunsi u Rwanda rwibohoreyeho bigaragaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’umuhate w’igihugu wo kubaka ahazaza heza hashingiye ku mahoro n’iterambere.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harelimana, yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho uyu munsi bishingiye ku miyoborere ifite icyerekezo, ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse n’ubushake buhuriweho bwo kongera kubaka igihugu.
Yagaragaje uburyo ubu u Rwanda rumaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera intambwe rumaze gutera mu miyoborere myiza, umutekano, uburinganire, guhanga ibishya, kubungabunga ibidukikije, ubuzima, uburezi ndetse n’iterambere ry’ubukungu.
Ati “Bitwibutsa ko kubohora igihugu atari igikorwa cyabaye kikaba amateka, ahubwo ari inshingano zikomeza. Urugendo rw’u Rwanda rurakomeza binyuze mu bumwe, ubudaheranwa n’icyizere mu gihe dukomeje guharanira kubaka ahazaza heza h’abazadukomokaho.”
Uwari ahagarariye Guverinoma ya Indonesia muri iki gikorwa, akaba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika na Asie Pacifique muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Santo Darmosumarto, yavuze ko urugendo rw’u Rwanda rwabaye isomo ku bihugu byinshi birimo na Indonesia, kubera kugaragaza imbaraga z’ubumwe n’ubushake mu kongera kubaka igihugu.
Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Indonesia, ndagaragaza icyubahiro n’ubufatanye tugomba Abanyarwanda. Urugendo rudasanzwe rw’u Rwanda rwahaye ibihugu byinshi imbaraga zo kwizera ubushobozi bw’ubumwe no kongera kwiyubaka. Amahoro, ubwiyunge n’iterambere bigomba kugendana.”
Muri iki gikotwa kandi Ruti Joel yagaragaje umwihariko w’umuco Nyarwanda binyuze mu ndirimbo ze no kuwugeza ku rubyiruko binyuze mu buryo bugezweho.
Iki gitaramo cyari kimwe mu bikorwa bigamije gukoresha umuco nk’inzira ya dipolomasi, hagamijwe kumenyekanisha indangagaciro z’u Rwanda, umwihariko warwo ndetse n’umurage warwo w’umuco ku baturage ba Indonesia.
Igitaramo cya Ruti Joel cyanafashije abantu kwishima no gusabana, aho abashyitsi bifatanyije na Ambasaderi w’u Rwanda mu ndirimbo n’imbyino.
Gilang Syahbani ushinzwe Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Ambasade y’u Rwanda muri Indonesia, yavuze ko iki gikorwa cyagaragaje uburyo umuco ushobora kuba ikiraro gihuza ibihugu kandi kigakomeza ubucuti hagati yabyo.
Ati “Kwitabira kwa Ruti Joel mu kwizihiza umunsi wo kwibohora i Jakarta ni intambwe ikomeye muri dipolomasi ishingiye ku muco y’u Rwanda muri Indonesia. Kubona abashyitsi babyinana hamwe na Ruti Joel ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda byagaragaje ko umuco ari ururimi rusange rushobora guhuza abantu, cyane cyane ibihugu bibiri biha agaciro gakomeye ubuhanzi n’umuco.
Ruti Joel na we yavuze ko yishimiye cyane kugira uruhare mu kwizihiza imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye bibereye i Jakarta, asaba abantu gukunda no kurinda umuco wabo.
Yagize ati “Nishimiye cyane kuba ndi umwe mu bagize uruhare muri uyu muhango udasanzwe. Ubutumwa bwanjye ku Banyarwanda n’urubyiruko aho bari hose ni ugukunda no guterwa ishema n’umuco wabo, kuko umuco ari igice cy’ingenzi kigize umwirondoro wacu. Binyuze mu muziki, ikoranabuhanga n’iserukiramuco, dushobora kwereka Isi umuco wacu.”
Binyuze muri iki gikorwa, Ambasade y’u Rwanda muri Indonesia yavuze ko yifuza kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Indonesia, ntugarukire gusa kuri dipolomasi n’ubufatanye mu iterambere, ahubwo unashingira ku mibanire y’abaturage ishingiye ku muco.
Umubano w’u Rwanda na Indonesia uhageze neza ndetse muri Kamena 2024 u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Jakarta.
Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano arimo ay’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.
Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.
Umukuru w’Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’impande zombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!