Ibi birori ngarukamwaka bibaye ku nshuro ya kabiri byatangijwe n'irushanwa ry'umupira w'amaguru ryitwa "Rwanda Community in Kenya Imena Cup" rihuza amakipe y'Abanyarwanda batuye mu turere dutandukanye twa Kenya.
Ikipe ya Miracle FC ibarizwa mu karere ka Kisii ni yo yegukanye iri rushanwa itsinze Agape FC yo muri Nairobi. Umwaka ushize Agape FC ni yo yari yegukanye iri rushanwa ritegurwa ku bufatanye bwa Komite Nyobozi y'Abanyarwanda batuye muri Kenya na Ambasade y'u Rwanda muri Kenya.
Indi mikino yaranze ibi birori ni volleyball y'abari n'abategarugori ndetse n'umukino wo kubuguza.
Nyuma y'imikino habaye imurikagurisha ry'ibicuruzwa na serivisi by'Abanyarwanda bakorera muri Kenya.
Ibi birori byasojwe n'igitaramo cy'umuco aho ababyitabiriye basusurukijwe n'itorero Hoza ribarizwa muri Kenya.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya Rwamucyo Ernest yibukije Abanyarwanda batuye muri Kenya gusigasira indangagaciro z'umuco Nyarwanda z'ubumwe, gukunda igihugu no gukunda umurimo.
Ibi kandi ni byo byagarutsweho na Dr. Butare Innocent, Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Kenya, aho yasabye Abanyarwanda gusigasira isura nziza u Rwanda rufite muri iki gihugu, bihesha agaciro ndetse bubahiriza amategeko y'igihugu cya Kenya.














Ibitekerezo 0