IGIHE

Turikiya: Abanyarwanda bizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye binyuze mu mikino itandukanye

0 21-07-2026 - saa 21:56, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye muri Turikiya, bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, abitabiriye berekwa ko intego y’urugamba rwo kwibohora atari ukugera ku ntsinzi gusa, ahubwo ko ari no kubungabunga ibyagezweho no gukomeza kubyubakiraho.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 18 Nyakanga 2026 kibera i Ankara mu Murwa Mukuru wa Turikiya.

Ni igikorwa cyaranzwe n’imikino itandukanye n’ibiganiro ku rugendo rwo kubohora u Rwanda ndetse n’ibyishimo byagaragajwe mu mbyino n’indirimbo, hibandwa cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ibyagezweho.

Ubusanzwe Umunsi wo Kwibohora wizihizwa ku wa 4 Nyakanga, ariko uyu mwaka ibikorwa byawo muri Turikiya byimuriwe ku wa 18 Nyakanga kubera inama mpuzamahanga zitandukanye zabereye i Ankara muri icyo gihe, bigatuma ibikorwa bya za ambasade nyinshi bihindura iminsi by’agateganyo.

Muri iki gikorwa habaye isiganwa ry’amagare, irushanwa ryo kugenda n’amaguru, amarushanwa ya ping pong (tennis de table), ibiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’igitaramo cyaranzwe n’indirimbo zaranze urugamba rwo kwibohora.

Abikinnye bamwe mu marushanwa atandukanye bahawe ibihembo bitandukanye.

Mu gusiganwa ku magare, Umut Akçaoğlu wo muri Turikiya yabaye uwa mbere, akurikirwa na Camille Niyonkuru wabaye uwa kabiri na Pascal Nshuti wabaye uwa gatatu.

Mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, Lea Mujawimana ni we wabaye uwa mbere, akurikirwa na Rulisa Briella na Laurence Uwonkunda Kayitare. Mu mukino wa tennis de table, Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt. Gen. (Rtd) Charles Kayonga, ni we wegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Nicole Cyuzuzo.

Hanabaye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt. Gen. (Rtd) Charles Kayonga, afatanyije na Attaché Militaire, Col. Jean Paul Rulisa, Capt. Claudette Nishimwe, na Murenzi Lucas, Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya ndetse na Dr. Faustin Hategekimana.

Ibiganiro byagarutse ku rugendo rwo kubohora u Rwanda, bishimangira ubutwari n’ubwitange byaranze abasore n’inkumi bari bagize Ingabo zahoze ari iza RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hanagarutswe ku ruhare bagize mu kongera kubaka igihugu no ku mahirwe urubyiruko rw’uyu munsi rwabonye kubera ubuyobozi bushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasaderi Lt. Gen. (Rtd) Charles Kayonga yasobanuye ko urugamba rwo kwibohora rwanyuze mu byiciro bitandukanye, birimo icyarangiye ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo Ingabo zari iza RPA zatsinze ubutegetsi bwari bwarateguye kandi bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimangiye ko nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye imyaka 32 ishize, u Rwanda rugikomeje urugamba rwo kubaka igihugu, guteza imbere ubukungu no gukomeza impinduka zigamije imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Ambasaderi Lt. Gen. (Rtd) Charles Kayonga yasabye abitabiriye uyu muhango guhora bazirikana amasomo y’amateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko politiki ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose ishobora kugeza igihugu ku mahano.

Yibukije ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryaciye burundu ivangura iryo ari ryo ryose harimo n’iry’amako n’ingengabitekerezo y’amacakubiri.

Yakomeje avuga ko imiyoborere myiza yatumye urubyiruko rw’uyu munsi rukurira mu Rwanda rufite amahoro, rwunze ubumwe kandi rugenda rutera imbere.

Yarusabye guharanira kubungabunga ibyo igihugu kimaze kugeraho no kwamagana ingengabitekerezo z’amacakubiri zikomeje guteza umutekano muke no guhonyora uburenganzira bw’abaturage mu bice bimwe by’akarere.

Muri uyu muhango kandi, abanyeshuri b’Abanyarwanda barangije amasomo yabo muri za kaminuza zitandukanye zo muri Turikiya bashimiwe umuhate n’uko bitwaye neza mu masomo yabo.

Bashishikarijwe gukomeza kuba intangarugero no gukoresha ubumenyi bungutse mu guteza imbere u Rwanda. Urubyiruko rwashishikarijwe gukomeza kwitanga no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ibirori byasojwe n’igitaramo cyaranzwe n’indirimbo n’imbyino zigaruka ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza