Ni inama yabereye i Oslo muri Norvège ku wa 19 n’uwa 20 Ugushyingo 2026, ifite insanganyamatsiko igiruka kuri ibi bihe Isi irimo bikomeye, hagamijwe ku guharanira ejo hazaza heza.
Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi n’ibya Afurika, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari.
Baganiriye ku byo impande zombi zihuriyeho zishyira imbere n’uburyo bwo gushimangira ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu hagati y’uturere twombi.
Mu ihuriro ry’ubucuruzi ry’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi n’ibya Afurika, Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye ikiganiro cyibanze ku bucuruzi n’ishoramari.
Yasabye ko ubufatanye mu bucuruzi bwakomeza gushimangirwa, abikorera bakarushaho kubigiramo uruhare ndetse hagashingwa ibigo bihuriweho.
Yagaragaje amahirwe ari mu nzego z’ingufu zisubira, ubuhinzi n’ubworozi bigamije ubucuruzi, amabuye y’agaciro y’ingenzi, impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga, serivisi z’ubuzima n’ibikorwaremezo.
Yashimangiye ko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) rifite uruhare rukomeye mu kwagura ubucuruzi n’ishoramari.
Ashingiye ku bunararibonye bw’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko igihugu cyorohereza abashoramari, anagaruka ku mubano wacyo mu by’ubukungu n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi ukomeje kwaguka.
Yashishikarije abashoramari kurushaho gushora imari no kwagura ubufatanye mu bucuruzi.
Ku ruhande rw’iyi nama, Minisitiri Nduhungirehe yahuye n’abagize Komisiyo ihoraho y’Ububanyi n’Amahanga n’Ingabo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Norvège.
Baganiriye ku buryo bwo gushimangira umubano w’u Rwanda na Norvège, by’umwihariko mu bucuruzi n’ishoramari.
Yahuye kandi n’Abanyarwanda baba muri Norvège n’inshuti z’u Rwanda, abashishikariza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kumenyekanisha umuco n’umwihariko by’u Rwanda.
Ku munsi wa kabiri, ibiganiro byibanze ku mpinduka mu mubano wa politiki hagati y’ibihugu, ubufatanye mpuzamahanga n’ubwenge buhangano.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku bufatanye mpuzamahanga, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye akamaro ko kuba Afurika yagena icyerekezo cyayo mu bwigenge no kurushaho guhagararirwa mu nzego zifata ibyemezo ku rwego rw’Isi.
Yanashimangiye ko hakenewe uburyo bw’ubufatanye mpuzamahanga buha buri ruhande umwanya, bushingiye ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga mu bihe byose. Hanaganiriwe ku buryo ubwenge buhangano bushobora gufasha mu iterambere no mu gukemura ibibazo ibihugu byo ku Isi bihuriyeho.
Kwitabira iyi nama ku Rwanda bigaragaza ubushake bwarwo bwo kurushaho gushimangira umubano n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi binyuze mu biganiro bya politiki, dipolomasi ishingiye ku bukungu n’ubufatanye bugaragarira mu bikorwa biteza imbere ishoramari, guhanga udushya n’iterambere rirambye.








Ibitekerezo 0