Ibi byagaragajwe muri raporo ya OMS yasohotse ku wa 11 Ugushyingo 2026, nyuma y’igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira uwa 6 Ugushyingo, kigahitana abasivili 66.

Iki gitero cyabereye mu gace ka Cantine-Aloya, gaherereye mu bilometero bigera kuri 50 mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

OMS yagaragaje ko iki gitero cyagize ingaruka zikomeye ku bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola, cyane cyane mu gukurikirana abantu bahuye n’abanduye kugira ngo hamenyekane hakiri kare abagaragaza ibimenyetso by’ubwandu.

Abantu barenga 1.000 bari basanzwe bakurikiranwa n’abaganga bahise baburirwa irengero, bikaba byaratumye ibikorwa byo gusuzuma uko ubuzima bwabo buhagaze bihagarara.

Byongeye kandi, abantu batatu bari baramaze kwemezwa ko banduye Ebola na bo ntibarabasha kuboneka.

Muri Cantine-Aloya, ibigo bitatu by’ubuvuzi byarasahuwe ndetse biratwikwa, ibintu byarushijeho kugora ibikorwa byo kwita ku barwayi no gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

OMS yatangaje ko ibikorwa by’urugomo byibasira abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya RDC.

Mu Ntara ya Tshopo, umuforomo umwe yishwe, undi mukozi w’ubuzima arakomereka bikomeye, ubwo bari mu bikorwa byo gutabara nyuma y’amakuru y’ubwandu bwa Ebola.

Uyu muryango wanatangaje ko hari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bakomeje guterwa ubwoba, ndetse hakaba harabayeho kugerageza gutwika ikigo kivurirwamo abanduye Ebola.

Kugeza ku wa 11 Ugushyingo 2026, OMS yagaragazaga ko muri RDC hari hamaze kwemezwa abantu bagera ku 11.000 banduye Ebola, mu gihe abarenga 5.300 bari bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Intara umunani zari zimaze kwibasirwa na Ebola.

OMS yasabye ubuyobozi bwa RDC n’abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu kurinda abakozi bo mu rwego rw’ubuzima no kubafasha kugera ku baturage kugira ngo ibikorwa byo gukumira Ebola bikomeze.

Uyu muryango wagaragaje ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira urugamba rwo kurwanya iki cyorezo.