Iki cyorezo kimaze hafi ukwezi cyibasiye abaturage bahungiye muri Lukala, mu bilometero 18 uvuye mu Mujyi wa Pinga, aho bakomeje kubaho mu buzima bugoye kubera kubura amazi meza, ubwiherero n’ubuvuzi bukwiye.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko abibasiwe n’iki cyorezo ahanini ari abahunze imirwano mu midugudu ya Hembe, Kirungu na Birihi, muri Teritwari ya Masisi.

Abayobozi bo muri aka gace bavuga ko kunywa amazi adafite isuku, kubura ubwiherero no kutabona ubuvuzi biri mu bituma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira.

Umwe mu bayobozi bo muri Lukala yavuze ko ubuzima bw’abakuwe mu byabo bukomeje kuzamba, asaba imiryango itanga ubufasha kwihutira kubatabara.

Yagize ati “Abavandimwe bacu bakuwe mu byabo babayeho mu buzima bugoye cyane. Banywa amazi adafite isuku kandi nta bwiherero bukwiye bafite. Indwara ikomeje guhitana abantu, kugeza ubu tukaba tumaze kubarura nibura 28 bapfuye mu gace k’ubuzima ka Lukala.”

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubuvuzi mu gace ka Pinga, Dr Théophile Muka, yemeje ko iki cyorezo gihari, avuga ko bakomeje ubuvugizi mu miryango itanga ubufasha, irimo Médecins Sans Frontières (MSF) yo mu Bubiligi na Croix-Rouge Africaine.

Abayobozi bo muri Walikale basabye ko hakongerwa ubutabazi bwihuse, abarwayi bagahabwa imiti, amazi meza n’ubwiherero, kugira ngo hirindwe ko iki cyorezo gikomeza guhitana abantu, cyane cyane abana.