Ibi yabivuze nyuma y’uko Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya atangaje ko imyambaro Ruto yari yambaye muri ubwo bukwe yari ifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amashilingi.

Gachagua yavuze ko inkweto ze zaguraga miliyoni 25 z’amashilingi ya Kenya, ikote miliyoni 20, ipantaro miliyoni 15 n’ishati miliyoni eshanu.

Ruto yavuze ko yitondera uko agaragara, ibyo avuga n’ibitekerezo atanga, ashimangira ko abantu badahitamo kimwe mu bijyanye n’imyambarire.

Ati “Numvise abantu binubira imyambarire. Buri wese yambara imyenda ashaka. Ejobundi hari uwinubiraga uko nari nambaye mu bukwe. Ikote ryanjye ribarebaho iki?”

Yakomeje agira ati “Nk’uko bimeze ku byo nkora byose, nita ku byo mvuga, ibitekerezo ntanga, ibyo nkora n’uko nambara. Niba wowe udaha agaciro uko wambara, ibyo uvuga n’uko ukora ibintu, ayo ni amahitamo yawe.”

Ruto yasabye Abanya-Kenya kwibanda ku biganiro bijyanye n’iterambere ry’igihugu n’ibikorwa bya guverinoma ye, aho gutinda ku myambaro n’ibindi umuntu yambara.

Yanashinje abamunenga gukabiriza ibiciro by’ibyo yari yambaye.

Ati “Kugira ngo munahishe ko nta cyo mufite cyo kuvuga, mukabiriza ibiciro by’ibyo bintu.”

Mu bukwe bwa Charlene Ruto na Isaya Yunge, Perezida Ruto yari yambaye ikote ry’umutuku wijimye rifite amakora abengerana, ishati y’umweru, n’ipantaro yijimye.

Perezida Ruto yahakanye igiciro cyatangajwe cy'imyenda yambaye ku bukwe bw'umukobwa we